Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Kigeme: Impunzi zirasabwa kugira uruhare mu gucunga umutekano.

$
0
0

Kigeme: Impunzi zirasabwa kugira uruhare mu gucunga umutekano.

Impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme zirasabwa gukomeza kugira uruhare mu gucunga umutekano wazo mu nkambi zituyemo, kugira ngo zibashe kubona umutekano zaje zishaka.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kane tariki ya 05/06/2014 ubwo mu nkambi ya Kigeme hatahwaga ikigo cyiswe “turi kumwe” kigizwe n’ibiro bizakorerwamo n’ubuyobozi bw’inkambi, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na polisi y’igihugu hagamijwe kurushaho gucunga umutekano no kwegereza serivisi zinyuranye impunzi.

Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, Mukantabana Séraphine avuga ko basanze mu nkambi hajya hakunda kugaragara ibibazo nko kutumvikana, abantu bigira kagarara bitewe n’uko batakiri iwabo n’ibindi bahitamo kwegereza inkambi polisi y’igihugu ngo bibuke ko hari itegeko ribareba.

N’ubwo iki kigo cyegerejwe inkambi ngo ntabwo kije gukuraho uruhare impunzi zagiraga mu gucunga umutekano ahubwo kije ngo bafatanye kuwubungabunga, nk’uko minisitiri Mukantabana akomeza abivuga.

Ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo bije gukuraho uruhare abayobozi b’impunzi, n’impunzi buri wese agomba kugira mu kubungabunga umutekano, no guha umutekano bagenzi we. Ni ahantu haberegereye ngo muhiyambaze, kugira ngo icyahungabanya umutekano cyose, mushobore kuba muvuga mufite dufite urwego duhita tubwira”.

Impunzi zo mu nkambi ya Kigeme zibukijwe ko kubungabunga umutekano ari inshingano za buri wese kandi ko inzego z’umutekano zonyine zitabasha kubacungira umutekano batazifashije, bikaba bisaba ko batanga amakuru ku byahungabanya umutekano kandi ku gihe, nk’uko umuyobozi wungirije w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, Mathew Crentsil yabivuze.

“Intego ya mbere y’ikigo “turi kumwe” ni uguharanira ko habaho umutekano usesuye mu nkambi no mu nkengero zayo. Aha ndashaka gushimangira ko umutekano utacungwa n’inzego z’umutekano gusa. Ni inshingano ya buri wese. Mushobora namwe gutanga umusanzu, urugero nka komite nyobozi y’impunzi, ni inshingano zanyu guharanira ko amakuru yose y’icyahungabanya umutekano agezwa kuri polisi,”Mathew.

CP Bruce Munyambo yashimiye abagize komite y’umutekano mu nkambi uburyo bafatanya n’inzego z’umutekano mu gucunga umutekano mu nkambi, akabasaba ko bakomeza gutanga umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.

Mu nkambi ya Gihembe iki kigo cyatangijwemo mbere ngo byatanze umusaruro kuko byagabanyije  ubwirare mu nkambi, ubuzererezi, abana basuzugura ababyeyi, abagabo bakubitaga abagore n’ibindi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles