Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Ngoma: Bashoje ukwezi kwahariwe urubyiruko baremera abatishoboye bacitse ku icumu

$
0
0

m_Bashoje ukwezi kwahariwe urubyiruko baremera abatishoboye bacitse  ku icumu

Urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma rwashoje ukwezi kwaruhariwe ruremera abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bo mu karere ka Ngoma baboroza inka esheshatu.

Honorable depite Mukobwa Justine wari witabiriye isozwa ry’uku kwezi yashimye uburyo uru rubyiruko rwishyira hamwe rwishakamo ibisubizo byugarije igihugu cyabo.

Abahawe izi nka kuri uyu wa 31/05/2014 bavuze ko bashimishijwe nuko bagiye kwiteza imbere kandi banarushaho kubaho neza banywa amata banafumbira imirima yabo.

Umwe mu bahawe izi nka yagize ati ”Iyi nka izamfasha kwiteza imbere ,noneho ninashyira ifumbire ku nsina ntizampa agatoki? Nzanywa amata ngire ubuzima bwiza kandi ndayakunda cyane.”

urubyiruko rwari rwitabiriye iyi gahunda rukaba rwaranagize uruhare mu gutanga izi nka zifite agaciro ka milliyoni imwe y’u Rwanda, rwavuze ko rugaya abayobozi babi bakoze Jenoside bityo ko nk’urubyiruko rugomba gutanga icyizere ko itazongera ukundi.

Uhagarariye urubyiruko mu karere ka Ngoma, Byamukama Emmy yagize ati ”Turagaya abayobozi b’icyo gihe ko batakoze nk’abayobozi b’uyu munsi, ahubwo bo batozaga urubyiruko kubaka ibitekerezo bibi byatumye rusenya iki gihugu.”

Kirenga Providence umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu ijambo rye yasabye abahawe izo nka kuzitaho bakazifata neza kugirango zizabashe kubaha umusaruro bazitezeho kandi bazanoroze n’abandi.

Hon depite  mu nteko ishinga amategeko Mukobwa Justine,wari umushyitsi mukuru yavuze ko kuba urubyiruko rwishakamo ibisubizo bigaragaza icyizere cy’ejo hazaza.

Abisobanura yagize ati ”Icya mbere  gihari ni uko ibyabaye batabyishimiye, icya kabiri gihari biteguye kubikosora ariko biteguye gufasha na babandi byabayeho kugirango badaheranwa n’agahinda, rero icyizere ni uko ejo ari heza.”

Uru rubyiruko muri iki gihe cy’ukwezi rwakoze ibikorwa bitandukanye birimo no gukangurirwa kwihangira imirimo ndetse no guharanira kwiteza imbere banarinda ubuzima bwabo indwara zirimo na SIDA.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles