Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gicumbi – Urubyiruko 9 nirwo rworojwe inka, mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwaruhariwe

$
0
0
Aha bari bagiye kuganira n’urubyiruko

Aha bari bagiye kuganira n’urubyiruko

 

Mu rwego rwo gufasha bamwe murubyiruko kwiteza imbere no gushimangira gahunda ya Girinka munyarwanda urubyiruko icyenda nirwo rworojwe inka mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe urubyiruko.

Izo nka nizo bahaye urubyiruko

Izo nka nizo bahaye urubyiruko

Iki gikorwa ngo cyatekerejweho n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi kugirango bashimire urubyiruko mubikorwa bitandukanye rwifatanya nabyo muri gahunda z’iterambere nk’uko byatangajwe na Rwirangira Diodore umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko.

Inka zatanzwe

Inka zatanzwe

 

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana hamwe n’abandi bayobozi

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana hamwe n’abandi bayobozi

Avuga ko mu kwezi kwahariwe urubyiruko hakozwemo ibikorwa bitandukanye  kandi bifitiye igihugu akamaro bikaba ariyo mpamvu hatekerejwe igikorwa nk’icyo cy‘ingirakamoro cyo koroza bamwe murubyiruko.

Nizeyimana Rose umwe murubyiruko rworojwe inka yavuze ko yishimiye iki gikorwa cyo guhabwa inka kuko nta nzozi na nkeya yari afite zo kuba yabona ubushobozi bwo kwigurira inka ngo ayorore.

Avuga ko mubyo urubyiruko rusabwa byo kwihangira imirimo yizeye ko iyo nka ahawe izamufasha no kuba yakwihangira umurimo abikesha iyo nka.

Minisitri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Phiribert yasabye urubyiruko kwitabira umuganda kuko ari uburyo bwo guhuza imbaraga zo kubaka igihugu.

Urubyiruko rwasabwe gukoresha imbaraga rufite kuko arirwo musingi w’iterambere ry’igihugu.

Yasabye urubyiruko kandi ko rugomba kwirinda ibiyobyabwenge kuko byarushora mubikorwa bibi, bityo ugasanga amahirwe yarwo ruyapfushije ubusa.

Yizeye ko urubyiruko rwa Gicumbi rutazigera rujya mubikorwa bibi cyangwa ngo babe bashukwa ngo bakorane n’umwanzi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburyiruko n’ikoranabuhanga Mbabazi Rose Mary yavuze ko mu gusoza ukwezi kwahariwe urubyiruko, rwari rumaze gukora ibikorwa byinshi byiza bitandukanye.

Mu rwanda hose ngo urubyiruko rwakoze ibikorwa birimo ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, ubukungu hamwe n’ubukangurambaga.

Aha yarimo kwifatanya n’abaturage mu muganda rusange

Aha yarimo kwifatanya n’abaturage mu muganda rusange

Urubyiruko mu gihugu hose rworoje inka zigera 105, 81 zaturutse murubyiruko 24 zituruka mubafatanyabikorwa.

Urubyiruko kandi ngo rwatanze n’amatungo magufi ihene zigera kuri 480, hamwe n’ingurube zigera muri 445 zihabwa urubyiruko rufite ibibazo byinsi hamwe n’abakecuru b’incike.

Aha batahaga ikogo cy’urubyiruko

Aha batahaga ikogo cy’urubyiruko

Rwubatse runasana amazu 42, rwubaka n’amazu 36 y’abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya rwongeraho no gusana umuhanda wa kirometero usaga ibirometero 20.

Aha Minisitiri yatangaga seritifikakubarangije kwiga gusoma kubara no kwandika kubakuze

Aha Minisitiri yatangaga seritifikakubarangije kwiga gusoma kubara no kwandika kubakuze

Avuga ko urubyiruko ni rwitabira gukoresha imbaraga zarwo bizarufasha cyane kugera kubikorwa byinshi kandi byiza.

Mugusoza kandi iki gikorwa cy’ukwezi kwahariwe urubyiruko cyabereye mu karere ka gicumbi tariki 31/5/2014 abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage gukora umuganda rusange, banataha ku mugaragara ikigo cy’urubyiruko, ndetse hanatangwa impamyabumenyi kubarangije kwiga gusoma no kubara no kwandika kubakuze.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles