Mu rwego rwo gukumira inkongi z’imiriro n’ibiza urwego rwa polisi rushinzwe gukumira Ibiza n’inkongi y’umuriro rwahuguye abakozi baturutse mubigo bitandukanye uburyo bwo gukoresha kizimyamwoto.
Inspetor of Police Muhodari Roger ni we waguhuguye abo bakozi n’abakoresha mu Karere ka Gicumbi aho yabasabye ko bagomba kwirinda impanuka iyo ariyo yose.
Mbere yo kwigisha uko bakoresha kizimyamwoto, yababwiye ko ikintu cy’ ibanze ari ukwirinda impanuka kuko hari aho byagaragaye ko abantu bamwe bashobora gukinisha ibintu birimo umuriro w’amashyanayarazi bikaba byakurura inkongi y’umuriro.
Mu kwigisha abakozi n’abakoresha, hakozwe imyitozo yo kubereka uburyo bashobora kuzimyamo inkongi nibwo bafashe esansi (Essence), mazutu (Mazout) n’amazi maze barabivanga hanyuma barasiramo ikibiriti, noneho bahita berekana uko bazimya inkongi y’umuriro.
Nk’uko byatangajwe na bamwe mubari bitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko bungukiyemo byinshi kuko batari bazi uburyo umuntu ashobora kwitabara ndetse agataba abandi akoresheje kizimyamwoto nk’uko Ntaganda Marc wari waturutse muruganda rukora ifarini PEMBe abivuga.
Guhugura abahagaraiye ibigo ngo ni uburyo bwo kubaha ubumenyi butandukanye bakaba bamenya uburyo babyitwaramo igihe hadutse inkongi y’umuriro bakoresheje kizimyamwoto nk’uko byagarutsweho na Karanganwa jean Bosco umukozi w’akarere ushinzwe umurimo.
Mu mihigo y’akarere ka Gicumbi harimo umuhigo wuko ibigo bitandukanye ko bigomba kuba bifite za kizimyamwoto kuba rero bahawe amahugurwa yo kuzikoresha abayobozi b’ibigo bitandukanye bakaba bashishikarizwa kuzigura nk’uko Karanganwa akomeza abivuga.
Ubusanzwe mu gukumira inkongi no kuzizimya igihe zibayeho biri munshingano za polisi bikaba ari nyungu kubandi bantu bagize ubumenyi mu guhangana n’iki kibazo kuko polisi ishobora kugera aho ikibazo k’inkongi yabereye hamaze kwangirika byinshi kuko ibikoresho byayo usanga bitabara biturutse ikigali hakaba ariko hari gahunda yo kubyegereza abaturage ku rwego rw’intara n’uturere.