Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

KUBA MURI EAC BIFITIYE AKAMARO ABATUYE NYAGATARE

$
0
0
m_KUBA MURI EAC BIFITIYE AKAMARO ABATUYE NYAGATARE

Abaturage barimo kuzuza impapuro zerekana ko bagarutse mu Rwanda.

Abaturage batuye mu karere ka Nyagatare barasabwa kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba babarizwa mu muryango w’ibihugu by’afrika y’iburasirazuba. Ibi barabisabwa na Sabiti Atuhe Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare nyuma y’ibiganiro bihabwa abikorera bo muri aka karere hagamijwe kubasobanurira imirongo migari y’uyu muryango.

Umuryango w’afurika y’I burasirazuba watekerejweho kera n’ ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzaniya. Mu  1917 hashyizweho amasezerano ya za Gasutamo hagati yibyo bihugu. Nyuma y’aho igihugu cy’u Rwanda kinjiriye muri uyu muryango hari byinshi byishimirwa bimaze kugerwaho by’umwihariko abatuye mu karere ka Nyagatare. Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko kuba kugeza ubu hifashishwa irangamuntu mu kwambukiranya imipaka byoroheje imihahiranire.

m_KUBA MURI EAC BIFITIYE AKAMARO ABATUYE NYAGATARE1

Imipaka iragurwa mu rwego rwo kuyihuza

Bashingiye ku biganiro bahabwa n’umuryango EACSOF ukorera muri platform ya societe civil bitangirwa mu karere ka Nyagatare, Annet kabihogo avuga ko yungutse byinshi cyane bijyanye no kwagura ubucuruzi bwe. 

Uyu  umuryango w’afrika y’I burasirazuba amasezerano yo kuwutangiza ku mugaragaro yasinnywe mu mwaka 1967 hagati y’Ibihugu 3 naho Urwanda rukaba rwarasabye kwinjira muri uyu muryango mu mwaka 1996 ruza kwemererwa taliki ya 01 Nyakanga umwaka wa 2007 hamwe n’igihugu cy’uburundi. Imwe mu mirongo migari uyu muryango ugenderaho harimo Guhuza za gasutamo, kugira isoko rusange, Ifaranga 1 n’ibindi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles