Umuhango wo kwibuka izi nzirakarengane wabanjirijwe no kuremera umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bamugabira inka yo kumufasha kwiyubaka bagendeye ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe y’uyu mwaka igira iti: « Twibuke twiyubaka »
Uyu muhango wo kwibuka aba bakozi wabaye tariki 23/05/2014 wanaranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Nyanza.
Rugerinyange wa Rugira François wifashishijwe mu gutanga ikiganiro ku mateka y’ u Rwanda yagaragaje uruhare rw’ubutegetsi bwariho mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda avuga ko iyo butayishyigikira itagombaga kuba.
Yagize ati: “Jenoside itateguwe na Leta ngo iyitize umurindi ntiyabaho niyo mpamvu yagize ubukana ikarimbura abatutsi basaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana”
Nk’uko yakomeje abisobanurira abari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ngo repubulika ya mbere n’iya kabiri yagiye itonesha abahutu ikarenganya abatutsi kugeza ubwo baje gukorerwa jenoside nk’uburyo bwo kubikiza ariko intego bari bafite ntiyagerwaho kuko ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahise ziyihagarika.
Olivier Kayitankore wari uhagarariye imiryango y’abahoze ari abakozi b’ibitaro bya Nyanza ndetse n’ikigo nderabuzima cya Nyanza bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yavuze ko ababo bishwe bazahora babibuka ndetse bazirikana uburyo bishwemo urw’agashyinyaguro bazizwa ubwoko batihaye.
Ati: “ Tuzahora tubibuka ndetse twuse n’ikivi bagiye badashoboye kusa kuko ntibazazima kandi twararokotse”
Canisius Kayigamba wari uhagarariye umuryango IBUKA mu karere ka Nyanza ukaba ari umuryango urengera inyungu z’abarokotse jenoside yavuze ko mu bitaro bya Nyanza hagomba kujyaho amazina y’abakozi bose bahiciwe kugira ngo bashobore kujya bazirikanwa ibihe byose.
Ngo iki gitekerezo cyo gushyiraho urukuta rw’amazina agaragaza abari abakozi b’ibitaro bya Nyanza ndetse n’ikigo nderabuzima cya Nyanza cyasabwe umwaka ushize wa 2013 ariko kubera ihindagurika ry’abayobozi ibi bitaro byagiye bigira bituma bidakorwa.
Uyu Perezida wa IBUKA yakomeje avuga ko abayobozi bashya b’ibi bitaro bya Nyanza bariho muri iki gihe bakwiye kuzibuka bakabikora mu rwego rwo gusubiza icyubahiro aba bakozi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza Bwana Kayijuka John wifatanyije n’ibi bitaro mu kwibuka yanenze cyane imyitwarire ya bamwe mu bakozi bagize uruhare mu iyicwa rya bagenzi babo bakabambura ubuzima.
Yatangaje ko ibyo bakoze bamwe muri bo bakica bagenzi babo batandukiriye amahame abagenga. Ati: “ Abaganga babereyeho kwita ku buzima bw’abandi ariko iyo babwambuye umuntu byongeye bamuziza ubwoko atihaye ubumuntu buba bwabuze”
Mu ijambo rye ry’uyu munsi wo kwibuka yanashimye uruhare ingabo zahoze ari iza FPR zagize rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi ndetse ahumuriza n’abayirokotse abasaba kwibuka ariko bakanikomeza mu buzima busanzwe bwabo bwa buri munsi.