Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gasange: Barishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha gahunda ya VUP

$
0
0
Abaturage bumurenge wa Gasange bari bitabiriye ibi biganiro ari benshi

Abaturage bumurenge wa Gasange bari bitabiriye ibi biganiro ari benshi

Abaturage bo mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo, baratangaza ko bishimiye ibikorwa bitandukanye bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwiza budahwema kubaba hafi mu byifuzo baba babugejejeho.

Ibi aba baturage babitangaje kuwa 20 Gicurasi 2014, ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwagiranaga inama n’abaturage b’uyu murenge wa Gasange, aba baturage bakaba baravuze ko ubuzima bwabo bwamaze guhinduka bwiza biturutse kuri gahunda ya VUP.

Umuturage witwa Karimunda Charles utuye mu Kagali ka Gasange muri uyu Murenge wa Gasange, avuga ko icyamunyuze cyane ari ubwiyongere bw’ibigo by’amashuli, yagize ati:”Mbere amashuli yo muri uyu murenge yari make cyane bigatuma abana bacu bakora urugendo rurerure bajya kwiga ndetse tukumva n’umutekano wabo tutawizeye neza, ariko ubu byaratunanye”.

Karimuda akomeza avuga ko iki kibazo cyatumaga hari imiryango imwe n’imwe icika intege zo gushyira abana mu mashuli, bityo ugasanga abana babiguyemo cyanwa bagatangira ishuli bakerewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, Hategekimana Ashir Samson, muri iyi nama yashimye ibikorwa by’iterambere umurenge ayoboye umaze kugeraho birimo; ikigo nderabuzima cya Gasange, amashuri, imihanda n’ibindi.

Yagize ati:” Ibimaze kugerwaho muri uyu murenge ni byinshi, ariko turacyafite imbogamizi yo kubona amazi meza n’amashanyarazi, tukaba tunasaba ubuyobozi bw’Akarere kudukorera ubuvugizi tukongererwa udushami tw’ubuvuzi (poste de santé) ebyiri, kuko byagabanyiriza abaturage urugendo bakora rurerure n’amaguru kugira ngo bagere ku ivuriro.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abaturage benshi b’umurenge wa Gasange, abayobozi b’Imidugudu n’ab’utugari, abakozi bose b’Umurenge wa Gasange, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi mu Karere ka Gatsibo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles