Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Karongi: Bibutse inzirakarengane ziciwe muri Zone ya Paroisse Birambo mu gihe cya Jenoside

$
0
0

 m_Bibutse inzirakarengane ziciwe muri Zone ya Paroisse Birambo mu gihe cya Jenoside

Kuri uyu wa 3 Mata 2014 mu Murenge wa Gashali mu Karere ka Karongi mu Ishuri Ryisumbuye rya ESSA Birambo riri mu cyahohoze ari NP Birambo, bibutse ababarirwa mu bihumba umunani magana arindwi na mirongo inani na batanu (8785) bapfuye bazize Jonoside yakorewe abatutsi biciwe muri zone ya Paroisse Birambo  no mu nkengero zayo bashyinguye mu nzibutse eshatu zose zisa n’izegeranye.

Inzibutso ebyri muri izo eshatu ziri imbere y’ibiro by’Umurenge wa Gashali rumwe rukaba rushyinguwemo abaturage muri rusange baguye muri zone ya Birambo mu cyahoze ari Komini ya Bwakira muri Perefegitura ya Kibuye, urundi rukaba rushyinguwemo imibiri y’abafurere b’Abajozofite bazize Jenoside naho urwa gatatu rukaba ruruhukiwemo n’abihayimana ndetse n’abandi baguye mu Ishuri Ryisumbuye rya ESSA Birambo.

Nkusi Médard, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi aho mu Birambo akaba yari yanahungiye muri NP Birambo ari yo isigaye yitwa ESSA Birambo avuga ko ubwicanyi bwabereye aho mu Birambo by’umwihariko muri NP Birambo butandukanye cyane n’ubwabaye ahandi. Yagize ati “ Bishe abantu babatera amagerenade abandi babatema barangije barabatwika babahindura umuyonga.” Nkusi utaherukaga aho mu Birambo kuko asigaye atuye i Kigali avuga ko byamubereye umutwaro ukomeye cyane kongera kuhakandigira bitewe n’uko ahibuka muri Jenoside n’uko yasanze hameze. Agira ati “Birababaje ikigo cyaguyemo abantu benshi bigeze hariya kuba cyarasanywe abantu bakaba bahagenda, abana bahigira nta kimenyetso na kimwe gihari nk’aho ntacyahabaye.” Nkusi ati “ Byabaye kwihangana by’abagabo naho ubundi nkihagera nashatse gusubira inyuma ngo nitahire.”

Uyu mugabo wo mu kigero cy’imyaka nka 35 warokotse Jenoside yakorewe abatutsi akaba yasabye ubuyobozi kubafasha ahantu hose hagiye hagwa abantu hakaba ikimenyetso kibigaragaza. Agira ati “Ni byiza ko dusigaye dufite inzibutso hose abacu bakaba bashyingurwa mu cyubahiro, ariko aho abantu bagiye bagwa na ho hakwiye kugira ikiharanga ko habereye amahano nk’ayo.” Akomeza avuga ko bitabaye ibyo abana bavuka ubu bazageraho amateka ya Jenoside bakayahindura nk’umukino kuko nta bimenyetso bifatika byaba biyabagaragariza. Aha akaba yahereho asaba ko muri ESSA Birambo hakubakwa urukuta ruriho amateka agaragaza ibyahabereye cyangwa se bakaba bahubaka urwibutso rwa Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naftal, na we yemeranywa na Nkusi ko ahaguye abantu hagomba kugira ibiharanga mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside. Cyakora ariko we akavuga ko ari uruhare rwa buri wese mu bushobozi bwe kugira icyo akora kugira ngo hatazagira amwe mu mateka azimizwa. Ahishakiye akaba yibukije abaturage ko nab o bashobora kugira inzibutso nto iwabo bakaba banashyiraho amazina y’abazishyinguwemo, imyirondoro yabo ndetse n’ibyo bakundaga. Yagize ati “ Hari ibikorwa bito bito mwebwe abacitse ku icumu rya Jenoside mushobora kwikorera noneho inzego za Leta nk’imirenge n’uturere bo bagakora ibikomeye nko kubaka izi nzibutso nini za Jenoside.”

Naho Depite Rwasa Alfred, wari uhagarariye imiryango y’ababuriye ababo mu Birambo akaba yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside guhora bazirikana ko icyiza kigomba gusimbura ikibi. Hon. Rwasa ati “Tugomba kwibuka twubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo abadukomokaho batazatugira indahiro nk’uko bamwe badatinyuka kureba abandi mu maso kubera ibyo bakoze! Nk’uko abana babakomokaho bagenda ikimwaro kandi nyamara bo nta cyo bakoze.” Depite Rwasa akaba yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside guhaguruka bakubaka u Rwanda abana babo bakajya basangira amata n’abana b’ababiciye kugira ngo icyiza gisimbure ikibi. Akomeza kubasaba gukomeza kumirikirwa n’urumuri kugira ngo ahabaye imivu y’amaraso hasashobore kubaviramo n’ubugingo bw’ejo hazaza.

Naho Senateri Bishagara Thérèse, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe abatutsi bapfiriye muri Paroisse ya Birambo, akaba yasabye urubyiruko kuba umusingi w’impinduka ku gihugu bigisha ababyeyi babo urukundo. Yagize ati “ Nka babandi bari bagifite imitekerereze mibi, iyo urubyiruko rubigishije bashobora no guhindura imyumvire kuko umwana ashobora no kwigisha ababyeyi be! Mu bigire inshingano rero koko mutwigishe.” Agakomeza abasaba gukundana no gukunda igihugu kuko ngo icyoretse iki gihugu ari ukubura urukundo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles