Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Huye: Karama urubyiruko rurasaba kuganirizwa ku mateka yo hambere

$
0
0

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 genocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Karama mu Karere ka Huye wabaye kuri uyu wa 27/04/2014 ,urubyiruko rwarokotse iyi genocide, rwasabye ko rwakwegerwa, rukaganirizwa ku mateka yaranze ababyeyi babo bishwe bityo nabo bakagira icyo bazajya bibukira ku bababyaye.

Hibukwa ku nshuro ya 20 abazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, hagarutswe ku mateka akomeye abatutsi banyuzemo muri icyo gihe ndetse abatagira ingano bakahasiga ubuzima.

Huye: Karama urubyiruko rurasaba kuganirizwa ku mateka yo hambere

Senateur Antoine Mugesera uvuka mu murenge wa Karama

Jacqueline Uwabagira warokokeye muri aka gace, mu buhamya bwe yasabye ababyeyi bariho mbere y’icyo gihe kujya begera abana barokotse, bakabaganiriza bakabafasha kumenya ibyarangaga ababyeyi babo mbere y’uko bahitanwa na genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Abenshi twari bato, icyo dusaba ababyeyi basigaye ni uko batuganiriza bakatubwira uko ababyeyi bacu babagaho, tukamenya uko mu Rwanda rwo hambere byagendaga kuko ntabyo tuzi ntabyo twabonye”

Senateur Antoine Mugesera nawe warokotse Genocide yo 1994 akaba avuka muri uyu murenge, avuga ko imibereho y’ abarokotse genocide itari kimwe hose,  bityo bakaba bakwiriye guhuriza hamwe imbaraga , bakiteza imbere.

Ati “Abarokotse bacye bari mu Rwanda bose nti bariho kimwe, hari abari ahantu hari ibikorwa by’iterambere bikabafasha gushakisha, ariko hari n’abandi bari ahantu nk’aha I Karama, nti hatera imbere ku buryo bwihuse, ni ngombwa ko bihinduka”

Umuyobozi w’ akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene,  agaruka ku kibazo cy’ imibili itaraboneka ngo ishyingurwe, yasabye abanyakarama gutanga amakuru kugira ngo iyo mibiri iboneke kandi ishyingurwe mu cyubahiro.

Honorable Depite Gahondogo Athanasie  nawe wari witabiriye uyu muhango yasabye ko abarokotse genocide batarubakirwa bakubakirwa, ariko bakanafashwa kubona imilimo yabunganira mu mibereho yabo.

Ati “Turabizi ko hari abo Genocide yasize iheruheru bakiri mu bukene bukabije, dukomeze turebe ko ukeneye icumbi yaribonye kandi ko afite n’icyo kurya, ariko kandi bafashwe kubona umulimo wajya ubafasha gutera imbere”

Mu muhango wo kwibuka genocide ku nshuro ya 20 muri uyu murenge wa karama, hanashyinguwe imibiri igera kuri 19, ubusanzwe urwibutso rwa Karama rukaba rwari rushyinguyemo abasaga 45.000.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles