Mu nzego zitandukanye, buri wese arasabwa kugira uruhare mu kugaragaza ubushake bwo kuziba icyuho ku washaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ibi ni ibyasabwe n’abayobozi mu karere ka Rulindo mu nama y’umutekano y’Akarere yaguye, yateranye kuri uyu wa 21 /4/ 2014.
Nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu bice bitandukanye by’igihugu ko hari abafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ,Kangwagye Justus arasaba buri wese muri aka karere mu rwego arimo,guhagurukira kurwanya uwaba afite umugambi wo guhungabanya umutekano.
Umuyobozi w’aka karere kandi avuga ko hariho abashobora gutiza umurindi abanzi b’igihugu ku bushake bwabo babigambiriye, cyangwa bakaba banabikora batabizi kubera amayeri y’umwanzi.
Uyu muyobozi akaba asaba ko mu rwego rwo kurushaho kunoza umutekano, buri wese mu bayobozi mu karere ayobora, yarushaho kunoza akazi ashinzwe hibandwa ku guca akarengane mu baturage, guca icyaha cya ruswa, gutanga serivisi nziza ku baturage kandi bakabafata kimwe.
Uyu muyobozi akaba yanasabye ko hagenzurwa abinjira mu karere ka Rulindo,cyane cyane baje mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye n’indi mirimo itandukanye ikorerwa muri aka karere.
Abari muri iyi nama kandi bafashe umwanzuro wo kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu mirenge ya Burega, Ntarabana na Masoro,mu rwego rwo guca akajagari muri uyu mwuga.
Yasabye ko abakora iyi mirimo bazashakirwa ibikoresho byabugenewe,bityo ubucukuzi ubu bucukuzi bukorwe bitangije ibidukikije.
Aha abari mu nama bakaba baramaganye uburyo bukoreshwa mu gutwika amabuye bashaka guhondamo Konkase bakoresheje uburyo bwo kuyatwikisha amapine.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo akaba yaboneyeho gusaba abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho gukorana neza n’abafite amakampani acukura amabuye y’agaciro ku bw’inyungu z’umutekano w’abakozi bayakoramo n’uw’’igihugu cyose muri rusange.