
Ndayiragije Jeanne Francoise umuyobozi wa komine Gashikanwa agaragaza ko bifuza kugirana umubano wihariye n’akarere ka Ruhango
Komine ya Gashikanwa yo mu ntara ya Ngozi mu gihugu cy’Uburundi, irifuza ko yagirana umubano wighariye “jumelage “ n’akarere ka Ruhango, kuko ngo ibona yakigiraho byinshi byafasha abaturage b’iyi komine mu gutera imbere.
Ni nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi komini ya Gashikanwa bugiriye urizinduko mu karere ka Ruhango tariki 14/4/2014, bakirebera ibikorwa by’iterambere bimaze kugera muri aka karere nyuma y’imyaka 20 jenoside ikorewe Abatutsi, bakifuza ko bagirana umubano wihariye hagati y’uturere twombi.
Ndayiragije Jeanne Francoise umuyobozi wa komine Gashikanwa, agaragaza ko baramutse bemerewe kugirana umubano wihariye, iyi komine ya kungukira byinshi ku karere ka Ruhango byafasha abaturage ayoboye.
Agira ati “mugabo twazengurutse imihingo yose, twabonye ibitaro byiza mufite, amashuri meza, ubuhinzi bugezweho. Twemerewe rero, abana bacu bajyabaza kwiga hano, tukagirana ubuhahira mu bintu bitandukanye. Kandi burya icya mbere n’uwo mubano mwiza waba uri hagati yacu.”
Gusa nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bugaragaza ko butari bwamenya icyo bwakwigira kuri iyi komine, ariko ngo abahuye ari babiri ntibabura kungurana inama.
Mbabazi Francois Xavier n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko batazi neza ubikorwa by’iyi komine niba hari icyo bayigira, ariko yizeye neza ko kitabura ngo kuko iyo abantu bahuye bakaganira aribyo byibanze ibindi bikunguranwaho mu nama zibahuza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko iki gitekerezo cya komine Gashikanwa, kizabanza kwigwaho n’inama njyanama y’akarere ka Ruhango, yabyemeza ubundi imigenderanire hagati yabo bombi igatangira.