Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arashishikariza abaturage bo muri ako karere kwitabira umurimo, bakitandukanye n’ikibi icyo aricyo cyose bityo bagakomeza urugamba rw’iterambere.
Sembagare avuga ibi mu gihe mu Rwanda hari bamwe mu bantu batabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umuteno kubera ko bagaragaweho ibikorwa byo kugambanira igihugu ndetse no gukorana n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda.
Uyu muyobozi ahumuriza Abanyaburera ababwira ko bidakwiye kubabera urujijo kuba uwashakaga kugambanira igihugu yatawe muri yombi.
Agira ati “Abantu boye gutwarwa n’ibihuha biri hanze aha…abantu bashyire ubwenge ku gihe. Niba umuntu w’umugizi wa nabi amenyekanye, akaba yari afite “grenades” zo kurimbura Abanyarwanda, kuki uvuga ngo biragutangaje? Akami ka muntu ni umutima we!”
Akomeza asaba abanyaburera kudaheranwa n’ibyo ahubwo bagashishikarira gukora kandi bakitandukanya n’ikibi.
Agira ati “Abantu bitabire imirimo yabo, abiga bige, abacuruza bacuruse, abayobora bayobore, buri muntu wese ashishikarire umurimo, uzajya mu kugambanira igihugu ibyo azabiryozwa, uwo ariwe wese!
“Kuko ntabwo twifuza ko u Rwanda rwasubira mu mabi rwabayemo. Ibyo ndabihamagarira abanyaburera ngo bitandukanye n’ikibi. Kandi uwamenya amakuru wese yatuma dutahura umwanzi, amarembo arakinguye: hari inzego z’umutekano, hari iz’ubuyobozi, n’umuyobozi w’umudugudu wamubwira.”
Sembagare akomeza asaba abanyaburera gukomeza gushyira hamwe nk’uko babisanganywe bityo bakarwanya ibikorwa by’umwanzi aho byaba biri hose kandi bagakomeza urugamba rw’iterambere.