Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Ruhango, barishimira aho bageze biyubaka nyuma y’imyaka 20 jenoside ikorewe abatutsi.
Bakavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose kugirango bakomeze kwiteza imbere ndetse banateza igihugu cyabo imbere. ibi bakaba bitangaje kuri uyu wa mbere tariki 7/4/2014 mu muhango wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 20.
Ndagijimana Leonard umwe mu batanze ubuhamya muri uyu muhango, yagarutse uko babayeho nabi nyuma ya jenoside kuko imitungo yabo yari yarangijwe bikomeye cyane. Ariko ubu akaba ashima intambwe imaze guterwa biyubaka.
Yagize ati “tugendeye kunsanganyamatsiko y’uyu mwaka “Twibuke twiyubaka” , turishimira aho tumaze kugera nyuma y’imyaka 20, habaye jenoside tugasahurwa tukabura abacu.”
Ndagijimana akomeza avuga ko ubu intego yabo ari ugukomeza kwirwanaho bashaka icyabateza imbere, ariko banateza igihugu cyabo imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, nawe yagaragaje uko abarokotse babayeho nyuma y’amahano yagwirirye u Rwanda mu mwaka 1994, akaba yashimye ubumwe n’ubwiyunge bukomeje kubaranga, yabasabye kubukomeza, bashyigikira gahunda ya ndi umujyarwanda igamije gukomeza gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda.
Umuhango wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 20, waranzwe no gushyingura imibiri 5 yabonetse, ishyingurwa mu rwibutso rwa Muyange mu kagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango, ndetse no gushyira indabo ku mva zisanzwe zishyunguyemo imibiri y’abazize jenoside.
Abarokotse jenoside bitabiriye uyu muhango, nanone bagaragaje ko bishimira umwanya nk’uyu bafata bakibuka ababo bazize uko baremwe.