Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gakenke: Udafite umutekano nta mahoro uba ufite

$
0
0

Gakenke-Dist

Ubwo hakorwaga umuganda ngarukakwezi, kuwa  29 werurwe 2014 kurwibutso rwa Buranga, umuyobozi mukuru w’ingabo mu karere ka Gakenke Lt Col Peter Kagarama yagarutse kukibazo cy’umutekano, asaba abaturage gukomeza bakaba maso, ntibagire uwo bizera batazi ari nako batangira amakuru ku gihe.

Lt Col Kagarama akomeza abwira abaturage ko abantu bose bakorana na FDLR baza biyoberanyije bihisha mu baturage bikaborohereza gukora gahunda zabo.

Uyu muyobozi w’ingabo muri Gakenke avuga ko hashize igihe kingana n’icyumweru bafashe umusore wakoranaga na FDLR waje yiyoberanyije agasaba akazi ko muri resitora kugirango azakore ibyo yatumwe kandi nawe akaba abyemera.

Gutangira amakuru ku gihe nibyo bisabwa abaturage ba Gakenke kugirango bakomeze kugira umutekano usesuye kuko udafite umutekano ntamahoro aba afite nkuko Lt Col Kagarama abisobanura.

Ati “ burya umutekano utangirira mu ngo ukabona gukwira mu gihugu cyose”.

Lt Col Kagarama yagarutse kandi kubantu cumi na batanu (15) bose bacyekwaho kuba bihishe inyuma ya za gerenade zagiye ziterwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze .

Ati “ igihugu nta muntu uzabuzwa kucyinjiramo gusa uzazanwa no kugira nabi ntazigera agisohokamo”.

Bamwe mubaturage bemeye ko umutekano ubareba, banemera ko bagomba kujya batangira amakuru ku gihe kugirango bakumire icyababuza umutekano wabo kuko badashobora gutera imbere nta mahoro bafite.

Esperance Uwamahoro utuye mu murenge wa Kivuruga, avuga ko yemeranya n’ubuyobozi bw’ingabo ko abagizi ba nabi bajya gukora umugambi mubisha baturutse mubaturage kuko ariho baba baraye cyangwa banahamaze iminsi baba.

Gusa ariko iki kibazo kikaba gishobora gukemuka mugihe abaturage bafatanyije n’ubuyobozi maze hagira ikiba kidasanzwe bakabimenyesha inzego zibishinzwe kugirango gikumirwe kitaragira ibyo cyangiza nkuko Uwamahoro abisobanura.

Mu turere tw’intara y’amajyaruguru umutekano warushijeho gukazwa nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, mu mujyi wa Musanze hatewe gerenade mu bice bitandukanye hagamijwe guhitana bamwe mubayobozi no guhungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage.

Abantu cumi na batanu barimo abagore batatu bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bakaba baherutse gusabirwa gufungwa iminsi mirongo itatu (30) mu gihe batarakatirwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles