Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’uburengerazuba , Jabo Paul arasaba abaturage b‘Akarere ka Rusizi n’inzego zose z’ubuyobozi zikorera muri ako karere kurushaho kongera imbaraga n’ubufatanye muri aya mezi 3 asigaye ngo umwaka w’imihigo 2013-2014 urangire, kugira ngo bazabashe kwesa neza imihigo nk’uko bayisinyiye imbere y’umukuru w’igihugu ,nta muhigo n’umwe usigaye uteshejwe nk’uko babyiyemeje.
Ibyo yabibasabye mu nama yagiranye n’abarebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu nzego zose z’ubuyobozi mu karere ka Rusizi yo kureba aho iyo mihigo igeze ishyirwa mu bikorwa muri ako karere.
Muri iyo nama yo kureba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa mu karere ka Rusizi, nyuma yo kureba umuhigo ku wundi uko uhagaze muri iryo shyirwa mu bikorwa n’ingorane zaba zirimo, muri rusange basanze bigenda neza kuko mu mihigo 79 Akarere kahize ,63 yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha riri hagati ya 50-100%, 8 ishyirwa mu bikorwa ku ijanisha riri hagati ya 30-50% , naho indi 8 yo ikaba ikiri hasi y’ijanisha rya 30%. Mu kwisobanura, abarebwa n’iyo ikiri hasi bavuze ko kuba ikiri kuri kiriya kigereranyo biterwa n’uko hari abagiye bagirana amasezerano n’Akarere ntibayubahirize kandi ibikorwa bagiranye mo amasezerano biri muri iyo mihigo, bituma idindira kandi batari babyiteze gusa ibyo ngo ntibikuraho umuhigo kuko uba warahizwe imbere y’umukuru w’igihugu.
Nyuma yo kugezwa ho uko iyo mihigo yose ihagaze mu mirenge yose igize aka karere ka Rusizi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul yashimye ubushake abayobozi bafite bwo kwesa iyo mihigo , kuko nk’uko yabivuze ngo bigaragara ko Akarere ka Rusizi kagenda kisuzuma umunsi ku munsi kubyerekeranye n’iyo mihigo n’aho abayobozi babajijwe aho bitagenda neza impamvu bitagenda neza bagahita babisobanura, ngo bikaba bishimihsjije kuko n’ibyo bitagenda neza ngo babikurikiranira hafi n’imbogamizi zirimo bazerekana ugasanga ngo zumvikana, ariko abasaba kuzamura ibitagenda neza cyane cyane ibikorwaremezo, nk’imihanda imwe bigaragara ko idatunganye
Bwana Jabo Paul yaboneyeho gusaba abaturage n’abayobozi b’Akarere ka Rusizi kurushaho gukorera hamwe nk’ikipe kandi bakarushaho kongera ubufatanye mu ngeri zose kugira ngo aya mezi asigaye bazabe bageze koko ahashimishije bizanatuma Akarere ka Rusizi gaserukana ishema imbere y’umukuru w’igihugu ubwo uturere tuzaba tumumurikira imihigo twahize , duharanira kuyesa no kuyibona mo amanota ashimihsjie.
Nubwo hari imihigo ikiri hasi ariko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, madame Kankindi Léoncie yavuze ko mu bufatanye n’abaturage bose b’aka karere icyizere cyo kuzaza mu myanya y’imbere uyu mwaka abaturage batabura kukigira kuko n’iyo bavuga ko ikiri hasi muri aya mezi 3 asigaye ngo bayimurikire umukuru w’igihugu nta kuryama ngo basinzire, ngo bazaruhuka ari uko bayigejeje ahashimishije, ngo kereka iyo bizagaragara ko irimo ibibazo biterwa n’abandi, nk’abafatanyabikorwa batubahiriza ibyo bemeye, ba rwiyemezamirimo badindiza ibyo bakora n’abandi bashobora gutuma hari ibidindira kandi intego yabo ari ukubyihutisha bikagerwaho.
Nubwo muri iryo genzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo barebaga imihigo muri rusange ariko mu byitabwagaho cyane kwari ukureba ibikorwa by’ubuhinzi, bita cyane ku guhuza ubutaka, gukoresha ifumbire mva ruganda n’ibindi bigendana nabyo, imiturire cyane cyane iyo ku mudugudu, no kureba niba hari igishushanyo mbonera gikurikizwa mu kubaka uwo mudugudu ndetse n’isuku cyane cyane kureba niba hari ubusitani bwiza, busukuye ahari inyubako za Leta nko ku biro by’imirenge, iby’utugali,, ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’ahandi .
Mu minsi 2, urwego rw’intara y’uburengerazuba rushinzwe gusuzuma aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa bazamara mu karere ka Rusizi bazanasura imirenge hafi ya yose igize aka karere birebere niba ibyo babwiwe ari byo biri mubikorwa.