Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/03/2014, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamagabe (JADF/Nyamagabe) batangiye imurikabikorwa rizamara iminsi ine, rikaba ari kimwe mu bikorwa biteganyijwe mu kwezi kw’imiyoborere myiza.
Mu muhango wo gutangiza iri murikabikorwa, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba n’umuyobozi wa JADF, Mukarwego Umuhoza Immaculée, yatangaje ko riri mu rwego rwo kwereka abaturage ibibakorerwa ngo nabo babone umwanya wo kubitangaho ibitekerezo.
Ati « Abaturage bakamenya ni iki gikorwa? Ni ibiki bibakorerwa? Bagatanga n’ibitekerezo ku byarushaho kunoga. Ari nayo mpamvu turi muri iri murikabikorwa aha ngaha rizamara iminsi ine ».
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’imiryango itari iya leta, abikorera, amadini, imishinga ya leta n’iyigenga, ndetse n’akarere ka Nyamagabe, ngo ni n’umwanya abaturage baba babonye wo kumenya aho akarere kabo kageze ndetse no kuhigira ubumenyi muri gahunda zinyuranye, nk’uko Uwizeyimana Tereza, umwe mu baje kureba ibimurikwa atanga ubuhamya avuga ko yabashije kuhigira uburyo bwo gutegura indyo yuzuye y’abana.
«Hari byinshi twabonye tutajyaga dutegurira abana byamfasha kurwanya bwaki umwana wanjye akarya indyo yuzuye, iiih! ni umwanya wo kwiga, » Uwizeyimana.
Jean Paul Munyandamutsa, ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) yasabye abagize JADF ya Nyamagabe gukora bafatanyije kandi bafite intego zigaragara bagamije kugeraho.
Biteganijwe ko iri murikabikorwa rizasozwa kuwa gatandatu tariki ya 15/03/2014 n’igiterane cy’ivugabutumwa cyo gushima Imana cyiswe « Nyamagabe shima Imana », kuko hari aho akarere kavuye n’aho kageze bityo Imana ikaba yaragahaye umugisha.