Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA), Karake Théogène arasaba uturere kwirinda kwigana utundi igihe ibyo bigana bitari mu nyungu z’abaturage. Yabivugiye mu biganiro abakozi ba RALGA bagiranye n’abajyanama b’akarere ka Kayonza, komite nyobozi y’ako karere n’abahagarariye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imidugudu.
Ibyo biganiro byabaye tariki 11/03/2014 bikaba byari bigamije gusobanura imikoranire y’iryo shyirahamwe n’abanyamuryango baryo, kugaragaza ubuvugizi ribakorera no kubabaza niba ubwo buvugizi buhagije kugira ngo aho bitagenda neza hashyirwemo imbaraga.
Mu minsi yashize hari uturere twinshi twagiye dushinga amakipe y’umupira w’amaguru tugashoramo amafaranga menshi kandi hari ibindi bikorwa byihutirwa ayo mafaranga yakabaye akoreshwa nk’uko byavuzwe n’umunyamabanga mukuru wa RALGA. Ati “Gushyiraho ikipe abantu bagashoramo amafaranga menshi kandi hari abana bakirwaye bwaki hari icyo bimaze?”
Yakomeje avuga ko ibi bidasobanuye ko akarere kabujijwe kugira ibyo kigira ku kandi, avuga ko akarere kabonye hari gahunda iteza imbere abaturage ikorwa mu kandi karere ntacyatuma hatabaho gukopera, kuko icyo gihe ubuyobozi bw’akarere buba bugamije iterambere ry’abaturage.
Uyu muyobozi yasobanuriye abitabiriye ibyo biganiro ko leta y’u Rwanda ishishikajwe no guteza imbere abaturage ba yo, kuko uko imyaka igenda ishira hari impinduka nziza zigenda zigaragara haba mu buyobozi no mu baturage muri rusange. Yasabye abayobozi b’umwihariko kwiremamo icyizere cy’ahazaza heza kuko badafite icyo cyizere ntacyo bageza ku baturage.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yavuze ko hari byinshi bungukiye muri ibyo biganiro. Yavuze ko ubusanzwe buri karere kaba gafite gahunda ya ko y’ibikorwa kateguye, ariko na none ngo hari n’ibyo umuyobozi ashobora kurahura ahandi igihe abona ari ibintu byiza bishobora kugirira akamaro abaturage ayobora.
Na we yavuze ko umuyobozi akwiye gukora ibiri mu nyungu z’abaturage, avuga ko ari yo mpamvu hariho abajyanama baba bahagarariye imirenge yose mu turere, kugira ngo bagaragaze ibikenewe mu mirenge bahagarariye bityo bigenderweho mu gukora gahunda y’ibikorwa by’akarere.
Abitabiriye ibyo biganiro bagaragaje imbogamizi uturere dukunda guhura na yo y’uruhurirane rw’inshingano uturere duhabwa na za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye kandi byose bikazira rimwe, ku buryo ngo bituma abakozi kuva rwego rw’uturere kugera ku tugari batabona umwanya uhagije wo gukora inshingano za bo ngo batange umusaruro.
Umunyamabanga mukuru wa RALGA yavuze ko ibyo ari bimwe mu biraje inshinga iryo shyirahamwe, kugira ngo abanyamuryango ba ryo babashe gukora neza. Ati “turakomeza gukora ubuvugizi kuri izi nzego, kandi bizagerwaho”
Abitabiriye ibyo biganiro bahawe impapuro bujuje bagaragaza uko babona ubuvugizi RALGA ikorera uturere, ndetse banagaragaza ibyo bifuza iryo shyirahamwe ryashyiramo imbaraga kugira ngo ubuvugizi rikorera abanyamuryango ba ryo burusheho gutanga umusaruro.