Kugaragaza ibyo dukora ni umusingi w’imiyoborere myiza, ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba Makombe Jean Marie Vianney ubwo yatangizaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bibumbiye muri JADF.
Iri murikabikorwa ryatangiye kuri uyu wa mbere tariki 10 Werurwe 2014, rikaba ribaye mu rwego rwo kugaragariza abatuye Akarere ka Gatsibo ibibakorerwa, n’ibyagezweho mu kwezi kw’imiyoborere myiza, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere JADF.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba Makombe Jean Marie Vianney wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko imurikabikorwa ari igihe cyiza cyo kugaragaza ibyo abantu bakora, ahadakorwa neza hakaba hakosorwa mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Bamwe mubo twaganiriye bari bitabiriye iri murikabikorwa, badutangarije ko uyu ari umwanya baba babonye wo kugaragaza ibyo bakora bityo bakarushaho kumenyekana, bakabasha gupiganwa ku isoko ry’umurimo.
Gakuru Slivestre utuye mu Murenge wa Kabarore niwe wabaye umuhinzi w’intangarugero watoranyijwe n’Akarere ka Gatsibo, akuriye koperative yitwa Akimuhana y’abatubuzi b’imbuto, ubwo twaganiraga yadutangarije ko kuba yitabiriye iri murikabikorwa ari indi ntambwe bateye yo kurusaho kugaragaza ibyo bakora.
Ati:”Muri koperative yacu tumaze kugera ku rwego rusimishije bitewe n’umusaruro tubona aho dutubura imbuto twifashishije amafumbire yabugenewe, ubu tukaba duhaza Akarere ka Gatsibo kose tugasagurira n’amasoko”.
Ubusanzwe iri murikabikorwa riba ryatumiwemo ibigo bya leta, imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’imali, abikorera, za koperartive, abanyabukorikori, abanya matorero n’amadini, inzego z’umutekano ndetse abayobozi b’inzego z’ibanze, bikaba biteganyijwe ko rizamara iminsi ibiri.