Ubwo abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) bo mu Karere ka Huye basozaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu bagiriye mu nzu mberabyombi y’akarere ka huye, bamenyeshejwe ko ibwiriza rya Minisitiri w’intebe ryasohotse ku itariki ya 13/1/2014 ribagenera ingengo y’imari.
Jean Paul Munyandinda, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), amenyesha abafatanyabikorwa b’i Huye ko bazajya bagenerwa ingengo y’imari, yabasobanuriye ko ari ukugira ngo babashe kurangiza inshingano biyemeje harimo iyo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, ndetse no kubafasha kwiteza imbere.
Ibi byanejeje abibumbiye muri JADF kuko ngo bizatuma hari ibyo babasha kugeraho bifuzaga ariko ntibishoboke kubera ubushobozi bukeya.
Dieudonné Munyankiko uhagarariye umuryango AMI muri JADF ubu akaba ari na we muyobozi w’iri huriro, ati “turamutse tubonye iyo ngengo y’imari byadufasha kuko hari ibikorwa bimwe na bimwe tureka gukora kandi twumvaga ari ngombwa.”
Bimwe muri ibyo bikorwa ni nk’ibyo kwicarana nk’abafatanyabikorwa kugira ngo babashe guhuza imigambi, bafatiye ku muhamagaro wa buri wese.
Munyankiko kandi ati “dushobora no kugira ibikorwa duhurijeho bifitiye akamaro abaturage bo mu turere cyangwa imirenge dukoreramo.”
Ubusanzwe, ibikorwa abibumbiye muri JADF babashaga gukora nk’ihuriro ni ugutegura no gukora amamurikabikorwa nk’iryashojwe ku itariki ya 5/3 (ryatangiye ku ya 3/3/20140) ndetse no gukora inama rusange.
Kugira ngo imurikabikorwa rishoboke, basaba abafatanyabikorwa gutanga amafaranga ajyanye n’iki gikorwa. Icyakora, hari n’imisanzu batanga. Gusa, nk’uko bivugwa na Kayitare Leon Pierre, umunyamanga uhoraho wa JADF y’i Huye, ngo abitabira gutanga iyi misanzu kugeza ubu ni bakeya cyane.
Imurikabikorwa ryashojwe uyu munsi ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 42, ariko ubusanzwe bagera kuri 80 bakorera mu Karere ka Huye. Umunyamabanga uhoraho wa JADF y’i Huye ati “kuba ryarateguwe mu gihe gitoya, risa n’iritunguranye, bitewe n’uko RGB yasabaga ko imurikabikorwa ry’Akarere rihuzwa n’irya JADF, ni imwe mu mpamvu zatumye bitabira ari bakeya.”