
Aha ni mu duce 2, abaturage bakozemo umuganda mu karere ka Nyabihu. Hejuru basiburaga umuyoboro w’amazi wuzuraga mu mvura ugasenyera abaturage muri Mukamira, ahandi bacukuraga imirwanyasuri ku misozi ihanamye,yamanukagaho amazi akangiriza abaturage byinshi muri Karago,ubu ibi bibazo byose byarakemutse
Mu Rwanda hateguwe amarushanwa ajyanye n’akamaro k’umuganda. Ni mu rwego rwo guteza imbere umuganda, kwerekana ibyiza by’umuganda no gukangurira abaturage kuwitabira bazi neza icyo umaze.
Aya marushanwa yatangiriye mu nzego zo hasi mu mirenge n’utugari, agera ku turere n’intara, kuri ubu abatsinze ku rwego rw’intara bakazarushanwa ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa 14/3/2014 hanasozwa ukwezi ku miyoborere myiza. Insanganyamatsiko y’ayo marushanwa ikaba igira iti “dukore umuganda duharanira kwigira”.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu, bari no mu bitabiriye ayo marushanwa ku kamaro k’umuganda, bavuga ko bakurikije imiterere y’akarere batuyemo, byaba ari ukwigiza nkana hagize uvuga ko adasobanukiwe akamaro k’umuganda.
Bavuga ko aka karere kakunze kurangwa n’ibiza biturutse ku mvura nyinshi ihagwa n’imiterere yako y’imisozi n’ubuhaname, byiyongeraho ubutaka bworoshye, ibyo bikaba byaratumaga iyo imvura yagwaga yaratezaga ingaruka nyinshi. Muri zo hakaba harimo nk’inkangu, amasuri, gusenyuka kw’amazu no kwangirika kw’imihanda, gutwarwa kw’imyaka, abantu n’ibintu n’ibindi.
Binyuze mu miganda itandukanye yabaye muri aka karere,hagiye hashakirwa umuti urambye ibi bibazo,byari bimaze kubangamira abaturage bahatuye,abahanyura n’abahafite ibikorwa.
Kuri ubu binyuze mu muganda,hagiye haterwa ibiti bifata ubutaka ,ahanini binavangwa n’imyaka,hagacukurwa imirwanyasuri ku misozi ihanamye,hasubiranywa imihanda yari yarangijwe n’amazi,abasenyewe n’ibiza barubakirwa rimwe na rimwe binyuze mu muganda,imigezi n’ahandi habangamiraga abaturage birwanywaho isuri binyuze mu miganda,hanakorwa ibindi bikorwa byinshi.
Kuri ubu bamwe mu bari batuye mu nkengero za Gishwati,bishimira cyane uburyo aka gace kabungabunzwe karatezaga ingaruka nyinshi. Kuri ubu Gishwati yagabanijwemo ibice 3, harimo igice cy’ishyamba,icy’inzuri gikorerwamo ubworozi n’icy’ubuhinzi cyakozwemo amaterasi ndinganire.
Uwimana,umwe mu baturage bahaturiye,avuga ko kuri ubu,mu gihe ubutaka bwa Gishwati bwari bwaramazwe n’isuri n’inkangu byateza ingaruka zirimo n’imfu z’abantu,binyuze mu bikorwa bitandukanye by’inkeragutabara zahaciye amaterasi ndinganire ndetse n’imiganda yagiye ihakorwa,ubu isura yarahindutse. Barahinga bakeza,bakiteza imbere. Ibyo bimutera kwishimira umuganda no gushishikariza abandi kuwitabira.
Uretse mu murenge wa Bigogwe, Hakiza Evariste wo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu,avuga ko muri ako gace hari umugezi witwa Kazihira wabangamiraga abaturage cyane bitewe n’isuri watezaga.
Kuri ubu,binyuze mu muganda,hashize imyaka irenga 3 utagiteza iki kibazo,kuko bawuteyeho ibibingo ku nkengero z’aho ugenda unyura,buri muturage agatera ahamwegereye. Ubu ikibazo watezaga cyaracyemutse burundu.
Colette wo mu murenge wa Shyira,avuga ko binyuze mu muganda,bagiye bakora imihanda yari yarananiranye,none imigenderanire ikaba yaraboroheye.
Ingero ni nyinshi ku kamaro k’umuganda zigarukwaho na bamwe mu baturage. Gusa kuri ubu,binanyuze mu marushanwa bamwe bitabiriye ku kamaro k’umuganda, bakanakamenyesha abandi benshi binyuze mu bihangano byabo,basanga umuganda wagakwiriye gufata isura nshya,ku buryo buri wese ufite imyaka imwemerera kuwukora yakagombye kuwitabira mu Rwanda.
Ibi bakaba babivuga bagendeye ku ruhare umuganda wagize mu gukemura ibibazo bitandukanye mu karere ka Nyabihu,bakaba banakeka ko ari nako ugira uruhare mu kubikemura mu tundi turere.
Nk’uko Rudaseswa Eugene ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu abivuga,amarushanwa yateguwe mu rwego rwo guteza imbere umuganda gushishikariza abaturage kumenya neza akamaro kawo no kuwitabira,bagaharanira kugira umuco wo kwikemurira ibibazo.
Insanganyamatsiko y’aya marushanwa ku muganda,ikaba ihamagarira buri wese bireba bose gukora umuganda aharanira kwigira. Mu gihe amarushanwa ku ku rwego rw’uturere n’intara yamaze kuba,hategerejwe ayo ku rwego rw’igihugu azaba kuwa 14/3/2014 hanasozwa ku rwego rw’igihugu ukwezi kw’imiyoborere myiza nk’uko Bisengimana Denis ushinzwe imiyoborere myiza ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yabidutangarije.

Mu marushwanwa agamije guteza imbere umuganda,abaturage b’akarere ka Nyabihu bitabiriye,bagendeye ku kamaro umuganda wabagiriye bavuga ko basanga ukwiye kwitabirwa n’ab’ureba bose kuko ufasha mu iterambere ry’igihugu
Abaturage bose bireba bakaba bashishikarizwa kujya bitabira igikorwa cy’umuganda nk’isoko y’iterambere, kwikemurira ibibazo no kwigira bityo umuganda ukarushaho kugira isura nshya y’ubwitabire ,buri wese asobanukiwe ibyiza byawo.