Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Huye na Gisagara two mu ntara y’amajyepfo, Colonel Callixte Kanimba, arasaba abayobozi ku nzego zinyuranye bo mu karere ka Nyamagabe kudaha icyuho uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu wese.
Ibi Colonel Kanimba yabisabye ku nama mpuzabikorwa yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 27/02/2014 igizwe n’abayobozi ku rwego rw’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abakuru b’imidugudu, inzego z’umutekano ndetse n’abanyamadini n’amatorero banyuranye.
Avuga ku mutekano w’igihugu muri rusange, Colonel Kanimba yavuze ko hari abantu hirya no hino hanze y’igihugu batifuriza u Rwanda umutekano bagashaka gukoresha abaturage muri ibyo bikorwa byabo bibi, bityo bakaba batagomba kubaha icyuho ngo babigereho.
Ati “Turebe icyuho umwanzi yanyuramo kugira ngo abaturage bacu be gutekana. Ni ngombwa ko tumenya abantu bashobora guteza umutekano mukeya mu midugudu yacu abo bantu tukabakurikirana, tukabagorora, tukabigisha bakaba abaturage beza, abaturage babereye igihugu”.
Yakomeje avuga ko kugira ngo abaturage babe beza bumve gahunda za leta bisaba ko abayobozi ku nzego zinyuranye batanga serivisi nziza kandi inoze ku baturage bose kugira ngo babibonemo babashe gufatanya, ngo kuko badatanze serivisi nziza bakanirinda ruswa umwanzi yahaca akayobya abaturage abereka ko batitaweho.
Umutekano w’imbere mu karere nawo wagarutsweho.
Muri iyi nama mpuzabikorwa yize ku mutekano, imihigo ndetse na gahunda z’iterambere ry’akarere yanagarutse ku mutekano w’imbere mu karere aho umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Nyamagabe, Superintendent Mutemura Prudence yagaragaje uko ibyaha byagiye bikorwa kuva mu kwezi kwa Karindwi kugeza mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2013, aho ibyaha byakunze kugaragara harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho, ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge ndetse no kwangiza ibidukikije.
Zimwe mu mpamvu umuyobozi wa polisi mu karere yagaragaje harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga z’inkorano, ubuzererezi, amarondo adacungwa neza, kutamenya amategeko n’ibindi.
Mu ngamba zo guhangana n’ibi byaha bikunze kugaragara harimo ubukangurambaga ku bubi bw’ibiyobyabwenge, gutanga amakuru y’aho biri ku gihe ndetse no guhana abo bigaragayeho, kongera ingufu mu marondo, gukangurira ababyeyi kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo, n’izindi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo Izabiriza Jeanne wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko abayobozi ku nzego zose batabigizemo uruhare ndetse n’abaturage nta mutekano wabaho kuko inzego z’umutekano zitaba ahantu hose.