Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kubyaza umusaruro ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza bakemura ibibazo by’abaturage bitakemutse.
Mu kwezi kw’imiyoborere myiza abayobozi ku rwego rw’akarere hamwe na bamwe mu mpuguke mu mategeko baramanuka bakagera mu baturage maze abaturage bakagaragaza ibibazo byose bafite bijyanye n’akarengane.
Ibibazo by’imanza zitarangizwa, amakimbirane ashingiye ku butaka nibindi bibazo wasangaga bikemuka perezida wa repubulika yaje ngo bikwiye kujya bikemuka kare hatarindiriye ko bibazwa umukuru w’igihugu yasuye akarere.
Muri iyi nama bamwe mu bavuga rikumvikana nyuma yo kugaragaza ibibazo bitandukanye birimo abaturage badakemurirwa ibibazo, mu nama yahuje inzego z’ibanze hemejwe ko ukwezi kw’imiyoborere kuzarangira ibibazo nkibi byakemuwe cyangwa byashakiwe umurongo bigomba gukemurwamo.
Bimwe mu bibazo byagaragajwe bidakemuka birimo iby’akarerengane, abaturage batarangirizwa imanza kandi barazitsinze aho hari uwatanze urugero rw’umuntu umaze umwaka yaratsinze mu rubanza ariko rukaba rutararangizwa.
Uku kurangiza ibibazo by’abaturage muri uku kwezi kandi ngo bigomba kujyana n’imitangire ya service myiza ku bayobozi.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma ,Nambaje Aphrodise, yagize ati” Mu igenzura ry’ubushize akarere kacu kari kabaye akambere mu mitangire myiza ya service .Ntidushaka gusubira inyuma. Ibibazo by’abaturage ni bikemukire igihe kandi banakirwe neza.”
Abari bitabiriye inama nabo bavuga ko ukwezi kw’imiyoborere gukwiye gukemura ibibazo byabaye karande kugirango aho perezida wa republika agiye ntibakamubaze ibibazo by’akarengane ahubwo bajye bamusanganiza iterambere bigereyeho.
Muri iyi nama nyunguranabitecyerezo havugiwemo byinshi by’iterambere ry’aka karere ndetse n’ ibyagendaga bucye, higwa uburyo byakosorwa.