Bamwe mu baturage batuye mu byaro barashinjwa kuba ku isonga ryo kubuza Abanyarwanda bahungiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyangwa kure yabyo, kugirango bakomeze bakoreshe imitungo yabo baba barabasigiye.
Ibi ni ibyagaragarijwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahuje abayobozi bashinzwe imibereho myiza mu turere no mu mirenge. Amahugurwa bateguriwe na Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) mu rwego rwo kubakangurira kwakira neza abatahuka no kubakemurira ibibazo.
Bamwe muri aba bayobozi bahurije ku kibazo bahura nacyo ko bajya bamenya amakuru ko hari abaturage bo mu bice bayobora bahamagara kuri telefoni zigendanwa bakabwira ababa mu buhungiro babatera ubwoba ko nibataha bazagirirwa nabi.
Aba bayobozi batangaza ko abaturage babikora bifuza ko ababasigiye imitungo batayivamo, kugira ngo bakomeze bayikoreshereze banayibyaze inyungu. Ibi bakemeza ko biri mu bidindiza itahuka ry’ Abanyarwanda.
Jean Claude Rwahama, ushinzwe gukemura ibibazo by’impunzi muri MIDIMAR, yasabye aba bayobozi gukomeza gufasha aba baturage kumva akamaro ko gutuma abandi batahuka, kandi bakanagerageza gukemura ibibazo bafite kugira ngo batabyitwaza.
Yagize ati “Nk’abayobozi mubana n’abo bantu umunsi ku wundi mubafashe mu buryo bwose bushoboka, kuko mu nzego zo hejuru hari igihe tujya kumenya ibintu wenda hasi umuntu ashobora kuba yarenganye.”
MIDIMAR itangaza ko Abanyarwanda bari hanze bashobora kuba bari hagati y’ibihumbi 50 na 70, ari naho ihera ihakana ko bakurikije Abanyarwanda bakiriye batahuka batageze ku bihumbi 100, nk’uko imibare itangwa n’ishami rya Loni rishinzwe gucyura impunzi ibivuga.