Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Burera: Ubuyobozi bw’akarere burasabwa kujya buhemba abakoze neza atari mu mihigo gusa

$
0
0

m_Ubuyobozi bw’akarere burasabwa kujya buhemba abakoze neza atari mu mihigo gusa

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera kujya buhemba abantu bo muri ako karere baba barakoze ibintu by’indashyikirwa mu kwimakaza gahunda za leta.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko guhemba abakoze neza bizatuma n’abandi bagenda buhoro babasha kongera imbaraga mu mikorere yabo mu gushyira mu bukorwa gahunda za leta uko biba biteganywa.

Agira ati “Hageho umuco wo guhemba abantu baba barakoze neza. Ngira ngo akenshi ibimenyerewe ni uko umurenge wabaye uwa mbere mu mihigo ari wo uhembwa…ariko nanone mushobora gutegura n’amahiganwa mu bindi:

“Muri ‘Ndi Umunyarwanda’ ni uwuhe murenge wagize imyumvire ihanitse urusha ahandi, muri ‘Mitiweri’ ni uwuhe murenge wagize udushya mu gukangurira abaturage kurusha ahandi…habeho n’umwanya wo guhemba abitwaye neza icyo gihe binahwitura n’abagisinziriye bagomba kujya ku murongo.”

Mu karere ka Burera hakunze guhembwa gusa imirenge, utugari ndetse n’imidugudu yesheje imihigo kurusha indi. Icyo gikorwa kiba buri mwaka.

Mu mihigo y’umwaka 2011-2012 umurenge wa Gahunga wabaye uwa mbere wahembwe igikombe, uhabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ndetse uhabwa n’irindi shimwe rya “Certificate”.

Mu mihigo y’umwaka 2012-2013 imirenge yesheje imihigo kurusha indi, ari yo Rugarama, Bungwe, Gitovu na Gahunga, yahawe igikombe cy’ishimwe n’umuyobozi w’akarere ka Burera Sembagare Samuel.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles