Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Ingabo z’u Rwanda zarokoye aba-islam 1997 muri 2,000 bari bagiye kwicirwa muri CAR

$
0
0
Ingabo z’u Rwanda zarokoye aba-islam 1997 muri 2,000 bari bagiye kwicirwa muri CAR

Photo1: Umurongo w’imodoka z’ubutabazi muri CAR, zirinzwe n’ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique(CAR), zarokoye abasivili 1997 b’aba-islam bari bagiye kwicirwa mu gihugu cyabo. Abo baturage bageraga mu 2,000 bari bahungishirijwe mu gihugu cya Cameroun barinzwe n’ingabo z’u Rwanda, bakaba barashweho n’umutwe witwa Anti-Baraka wishe batatu mu bari bahungishijwe.

 Ingabo z’u Rwanda zarokoye aba-islam 1997 muri 2,000 bari bagiye kwicirwa muri CAR2

Itangazo rya Ministeri y’ingabo y’u Rwanda rivuga ko uretse abo batatu bishwe, hari n’abandi baturage batatu bakomeretse; ubu bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro byo mu gihugu cya Cameroun; aho ingabo z’u Rwanda zabahungishirije zibakuye mu murwa mukuru wa CAR(Bangui).

Ingabo z’u Rwanda ngo zarwanye kuri abo baturage no ku modoka zirenga 70 z’imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubufasha, hamwe n’izitwara ibicuruzwa zibivana ku cyambu cyo muri Cameroun zikabijyana muri CAR.

Itangazo rivuga ko imirwano yabereye mu gace kegereye umupaka wa Cameroun na CAR kitwa Beloko ku cyumweru tariki ya 16/2/2014 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice(18H30) z’umugoroba, ikaba ngo yaranahitanye barindwi mu barwanyi ba Anti-Baraka; banamburwa (abo barwanyi) imbunda ebyiri nini n’ibirundo by’amasasu n’izindi ntwaro ntoya.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yagize ati:”Twamaganye byimazeyo ibitero by’imitwe yibasira inzirakarengane z’abasivili n’abashinzwe kubungabunga amahoro. Turasaba iyo mitwe kurambika intwaro hasi.”

Mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ingabo z’u Rwanda zimaze mu gihugu cya CAR, zabashije gufungura umuhora wa kirometero zisaga 700 (mu mpera z’ukwezi kwa mbere gushize); uwo muhanda uhuza Bangui na Cameroun ukaba ari wo unyuzwamo ubufasha n’ibigomba gutunga abanya-Centrafrique, bivuye ku cyambu cyo ku nyanja ya Atlantic.

Ubwo imodoka z’abatabazi zitwaye impunzi zahagurukaga muri CAR kuwa gatandatu tariki 15/2/2014 zerekeza muri Cameroun, ngo hari ku nshuro ya gatatu ziherekejwe n’ingabo z’u Rwanda mu rugendo rugana muri Cameroun.

Muri CAR hari i batayo y’ingabo z’u Rwanda zigera kuri 850, bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Africa yunze ubumwe. Uretse muri CAR, ingabo z’u Rwanda ziri no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’epfo, muri Sudani no muri Mali.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles