Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burakomeza gukangurira abaturage bo muri ako karere kwitabira kurara amarondo kugira ngo bakomeze gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano kuwubungabunga.
Mu nama y’umuteka yaguye y’akarere ka Burera yabaye tariki ya 10/02/2014 hagaragajwe ko umutekano wifashe neza muri rusange muri ako karere.
Gusa ariko bakangurira abanyaburera kutirara ahubwo bagakomeza kurara irondo kugira ngo hatazagira uhungabanya umutekano bari bafite. Abayobozi bo ku rwego rw’imirenge kandi basabwa gupanga ndetse no kugenzura neza amarondo.
Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko ibitabo by’abinjira n’abasohora biri ku midugudu bigomba kuzuzwa uko bikwiye kugira ngo hamenyekane abaraye mu mu dugudu.
Ibi bije nyuma y’igihe gito hasohotse amabwiriza mashya ku bijayenye no kurara amarondo ndetse no kuyapanga.
Mu rwego rwo kugenzura niba amarondo yarawe uko bikwiye, buri muyobozi w’umurenge azajya akoresha inama y’umutekano y’isaha imwe buri gitondo.
Muri iyo nama ngo umuyobozi w’umurenge azajya afatanya n’abandi bayobozi bo mu murenge ayobora ubundi bapange amarondo barebe aho ari bukorerwe ndetse n’abari buyakore. Mu nama ikurikiyeho ngo nibwo bazajya bicara bakareba uko amarondo bapanze yagenze.
Ikindi kandi ngo amarondo agomba kurarwa ahantu hose aho kwibanda gusa ahantu hamwe nko ku mashuri, ku bigo nderabuzima cyangwa ku masantere y’ubucuruzi.
Abaturage bo mu karere ka Burera muri rusange bakomeza gushishikarizwa kurara irondo kuko ako karere gaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo, ndetse na Uganda.
Muri ako gace hakunze kugaragara urujya n’uruza rw’abantu bajya cyangwa bava muri ibyo bihugu rimwe na rimwe bakaba nta n’ibyangombwa bafite.
Abanyaburera basabwa kuba ijisho rya bagenzi babo kugira ngo muri urwo rujya n’uruza hatazaziramo n’umwanzi akaba yahungabanya umutekano w’u Rwanda.