Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

RUSIZI: Minisitiri Francois Kanimba arasaba akarere kwihutisha imihigo

$
0
0

ruzizi district

Mu mezi arindwi ashize hashyirwa mu bikorwa imihigo y’uturere mu gihugu, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yasabye akarere ka Rusizi kwihutisha ibikorwa by’imihigo biyemeje , ni nyuma yo gusuzuma aho imihigo aka karere kiyemeje igeze, muri yo, Minisitiri Kanimba avuga ko igera kuri 60% igenda neza naho 21 ikaba iri gucumbagira akaba ari muri urwo rwego yakanguriye abakozi bose guhaguruka bagakora cyane kugirango ibikorwa bemereye igihugu n’abaturage muri rusange bizagerweho.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yavuze ko imishinga ikiri hasi cyane muri aka karere ngo biterwa n’itangwa ry’amasoko bigaragara ko hari intege nkeya mu itangwa ryayo, icyakora ngo hari n’imishinga minini aka karere katabasha kwishyirira mu bikorwa twonyine cyane cyane iyo mishinga ikaba ishamikiye kubikorwa bya za Minisiteri cyangwa ibigo bya Leta bityo ugasanga uko kudindira kwayo Atari uruhare rw’akarere.

Minisitiri Kanimba Francois nka minisitiri ushinzwe kubw’umwihariko gukurikirana aka karere ka Rusizi yasabye abayobozi bako, kumenya impamvu imishinga imwe n’imwe iri kudindira bagashaka n’ingamba zafatwa kugirango nayo yihutishwe.

Minisitiri W’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois yanavuze ko mu kudindira kw’ibikorwa by’imishinga imwe n’imwe muri aka karere ngo harimo n’ikibazo cyo kubura kw’abayobozi bungirije b’aka karere kubera imikorere mibi  ariko ngo hakaba hari icyizere cyuko hari impinduka igiye kugaragara kubera ko hatowe abandi muri iki cyumweru gishize .

Munama zatanzwe na Minisitiri Kanimba Francois yasabye abayobozi b’aka karere gukurikirana cyane itangwa ry’amasoko kuko afite ibibazo mu kudindiza imishinga kandi yasabye abayobozi kubikurikirana umunsi kuwundi kugirango amakosa agaragaye akosoke hakiri kare

Perezida wa njyanama y’akarere ka Rusizi Kamanzi Syphorie nawe yavuze ko Imihigo ihagaze neza ariko itageze kurwego bifuza ko yageraho ariko nawe atunga agatoki amasoko aho yabasabye kuyihutisha, asaba abayobozi kuyikurikirana buri munsi kuko igihe gisigaye ari gito.

Gusa ngo hari icyizere cy’uko aka karere kazarangiza umwaka kari kugipimo cyiza mu kurangiza imirimo y’imihigo kari karemereye igihugu n’abaturage muri rusange


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles