Bamwe mu baturage bavuga ko bataramenya neza akamaro k’ikaye y’imihigo, ibi bakaba babitangaza mu gihe akarere ka Ruhango kavuga ko kamaze kugura amakaye arenga ibihumbi 71 angana n’ingo zigize aka karere.
Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukavuga ko aya makaye yatanzwe ariko ntihabeho ikoreshwa ryayo neza.
Umwe mu baturage twasuye Nyaminani Innocent utuye mu kagari ka Kirengeri umurenge wa Byimana, avuga ko aya makaye bayafite koko, ariko ngo akenshi usanga batazi icyo agomba kuyakoresha.
Bitunguranye asuwe n’abayobozi bamubajije byinshi byerekeranye n’iterambere ry’urugo rwe ndetse na gahunda ya Leta, bimwe muri ibi byarabonetse ariko abajijwe ikaye y’imihigo arayibura. Avuga ko ayifite ariko atazi aho yayibitse.
Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko amakaye yatanzwe koko, gusa ngo ntihabayeho ikurikiranwa ryayo. Akavuga ko ubu barimo gushishikariza inzego z’ibanze gufasha abaturage kumva akamaro k’ikaye y’imihigo.
Ubusanzwe ikaye y’imihigo ihabwa umuturage kugirango ajye yandikamo ibikorwa bye, bishingiye ku mibereho myiza, ibyo atunze, iterambere rye n’ibindi.
Gusa umuyobozi w’aka karere, avuga ko abaturage bashoboye kumva akamaro k’iyi kaye y’imihigo, ngo yabagiriye akamaro cyane, kuko ibafasha kwesa imihigo yabo neza uko baba barayihize.