Mu isuzumwa ry’imihigo y’umwaka wa 2013-2014 igihembwe cya mbere yasinyiwe imbere ya Perezida wa Repubulika tariki ya 13/07/2013, byagaragaye ko irimo kugenda neza ikaba itanga icyizere cy’uko izeswa neza nk’uko yahizwe.
Ubwo hasuzumwaga iyi mihigo n’itsinda ryari ryaturutse ku ntara y’Amajyepfo tariki ya 16/01/2014 riyobowe n’umuyobozi w’iyi ntara Munyantwari Alphonse, byagaragaye ko imirimo yose irimo kugenda neza.
Ubwo iri tsinda ryagiraga inama ubuyobozi bw’aka karere nyuma yo gusuzuma imihigo yose, ryagaragaje ko ibyinshi biri mu nyandiko bihura n’ibyo biboneye ubwo hasurwaga ibyakozwe, ribasaba gukomeza gukorana umurava basubiza amaso inyuma kugirango imihigo bahize bazayese 100%.
Mu gusuzuma imihigo y’akarere ka Ruhango, itsinda ryaturutse ku ntara rikaba ryasuye imirenge 5 muri 9 igize akarere ka Ruhango, aho ryasuye ibikorwa bitandukanye byamaze gukorwa ndetse n’ibigikorwa byasinyiwe mu mihigo ya 2013-2014.
Bimwe muri ibi bikorwa byasuwe harimo ibigiro rya kijyambere, amshuri arimo kubakwa, ikusanyirizo ry’amata, imirima y’imyumbati, uruganda rw’inanasi, ikigo nderabuzima cyamaze kuzura n’ibindi.
Nyuma yo kumva inama bagiriwe n’iri tsinda ryari ryaturutse ku ntara, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yabwiye iri tsinda ko kubera imikoraniri myiza iri hagati y’abakozi b’akarere, ko biteguye kwesa neza iyi mihigo yose bakazaza ku mwanya wa mbere dore ko mu mihigo y’umwaka ishize bari baje ku mwanya 5.