Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

RUSIZI: Inama njyanama yasabye akarere gukoresha neza umutungo wa Leta hagabanywa ibitwara amafaranga bitari ngombwa

$
0
0

Inama njyanama yasabye akarere gukoresha neza umutungo wa Leta  hagabanywa ibitwara amafaranga bitari ngombwa

Nyuma y’aho komisiyo y’ubukungu y’akarere ka Rusizi igaragaje ko hari amafaranga akoreshwa bitari ngombwa harimo ajyanye n’ingendo z’akazi, inama nyinshi kandi zitinda bigatuma abazitabira bagaburirwa bose, kohereza abakozi mubutumwa bw’akazi bitihutirwa cyane nibindi , ibi byatumye abajyanama b’akarere ka Rusizi basaba ubuyobozi bwako kudasesagura umutungo wa Leta kuko ngo hari byinshi bikenewe kandi bifitiye igihugu akamaro ayo mafaranga yagombye gushorwamo.

Kubwumwihariko Perezida wa njyanama y’akarere ka Rusizi Kamanzi Symphorien yatangarije abayobozi b’aka karere ko gukoresha amafaranga menshi ataribyo bituma ibikorwa bigerwaho abasaba gukoresha amafaranga y’akarere neza kandi hakoreshejwe amafaranga make.

Ibyo ngo bizatuma amafaranga yagendaga mubitagira akamaro akoreshwa mubindi bikorwa bitume iterambere ry’aka karere rikomeza kwihuta , icyakora nubwo abakozi benshi batanezezwa n’iyo ngingo ngo icyangombwa si uko abantu bakwinezeza kuruta uko ibikorwa rusange bigirira abaturage n’igihugu akamaro byagerwaho.

Kamanzi Symphorien Yasabye abayobozi b’aka karere guharanira ko akarere katera imbere buri wese akumva ko agomba kubigiramo uruhare kuko arizo nshingano z’ubuyobozi mu iterambere ry’igihugu kuko ari nabo bashinzwe kureberera abaturage n’igihugu muri rusange.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles