Kansanga Ndahiro Marie Odette, umukandida ku mwanya w’umusenateri uhagarariye intara y’iburasirazuba, avuga ko natorwa mubyo azarwanya harimo ruswa n’akarengane ako ariko kose.
Umukandida uzatorwa ni uwo gusimbura, Hon Donatille Mukabarlisa watorewe kuyobora inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, wari umusenateri uhagarariye intara y’iburasirazuba.
Uyu mukandida wiyamamaza ubusanzwe yari vice preside wa komisiyo y’igihugu y’amatora, akaba yaramaze kwegura kuri uwo mwanya by’agateganyo ngo abashe gukora ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Nkuko yabyivugiye imbere y’inteko izatora, yavuze ko ibikorwa yagiye ageraho mu mirimo yakoze abona bizamufasha kuba yavamo umusenateri mwiza kandi wagira icyo amarira intara yamutumye ndetse n’igihugu cyose.
Yagize ati ”Hari byinshi nakoze ndi muri ambasade y’u Rwanda n’Amerika, birimo kuba narashinze ikigega cyo gufasha imfubyi z’abana b’abari abakozi b’ ambasade y’u Rwanda na America bazize Jenoside. Nakoze byinshi muri PSI, ndetse no muri komisiyo y’amatora inshingano zose nahawe nazuzuzaga neza. Mutore ingirakamaro nzababerayo”
Komisiyo y’amatora mu ntara y’Iburasirazuba nayo yakurikiranaga iki gikorwa cyo kwiyamamaza, yakanguriye abari aho, bagize inteko itora, kuzazinduka tariki 5/12/2013 kugirango amatora azatangirire kugihe cyateganijwe, cya saa yine zuzuye.
Abaturuka mu karere ka Ngoma bazatorera ku biro by’aka karere . Uyu mukandida afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (masters) ubumenyi bw’imibanire y’abantu ,umuco uburinganire n’iterambere.
Abagize inteko itora harimo, njyanama z’imirenge ndetse na njyanama y’akarere .Aba bose bakaba bateganijwe kuzatora tariki 05/12/2013.