Umuyobozi w’akarere ka Gasabo watowe, Rwamurangwa Stephen, avuga ko azihatira ku gutunganya imiturire kandi hikitabwa ku ngeri zose z’abantu.
Ibi akaba yabitangaje akimara gutorerwa kongera kuyobora aka karere, mu matora yabaye kuri uyu wa 26 Gashyantare 2016, aho hanatowe abamwungirije ndetse n’inama njyanama y’aka karere.
Akimara gutorwa, Rwamurangwa yashimiye abamutoye kubera ikizere bamugiriye, avuga ko azakomeza guteza imbere aka karere ariko akazibanda ku miturire.
Yagize ati “ kimwe ni uko tuzakomeza kurwanya akajagari mu myubakire ariko tukakarwanya ntawe duhutaje, tukazabifatanya n’izindi nzego bireba ku buryo umuntu azajya yerekwa aho yubaka hakurikijwe ubushobozi bwe kugira ngo hatagira uhezwacyane ko igishushanyo mbonera gitunganyije neza”.
Akomeza avuga ko kugira ubushobozi buke bitavuga gutura mu kajagari kuko ngo bafite ahantu henshi hari imidugudu irimo inzu ziciriritse kandi zidateje ikibazo.
Mugiraneza Bernard, umujyanama wo mu murenge wa Ndera avuga bko yishimiye abayobozi batoye kuko ngo n’ubundi bakoraga neza.
Ati “twishimiye abayobozi twatoye kuko twite ko bazadukemurira ibibazo binyuranye birimo iby’abakene bagorwaga no kubona aho gutura kubera imyubakire y’umujyi iba ihenze cyane, tukumva bazabikora ku buryo buri wese azasubizwa”.
Muri aka karere ka Gasabo, Komite nyobozi yari isanzwe ikayoboye ni yo n’ubundi yongeye kugirirwa ikizere ngo yongere ikayobore ikaba igizwe na Rwamurangwa Stephen, umuyobozi w’akarere, Mberabahizi Remond Chrétien, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere na Nyirabahire Languida, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Aya matora akaba yasojwe hakorwa ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi w’agateganyo wayoboraga akarere na komite yari imaze gutirwa.