Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Abatorewe kuyobora akarere ka Burera ni bantu ki ?

$
0
0

 

Uwambajemariya Florence

Uwambajemariya Florence

Akarere ka Burera kabonye abayobozi bashya batatu, guhera ku wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2016, basimbuye abarangije manda.

Uwambajemariya Florence niwe watorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Burera. Habumuremyi Evariste atorerwa kuba umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu naho Habyarimana Jean Baptiste atorerwa kuba umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ku munsi batoreweho ntabwo bahise barahira kuko amatora yarangiye bumaze kwira, bihurirana nuko isabato yatangiye bityo uwari kubarahiza ahita ataha kuko asengera mu itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi. Barahiye tariki ya 29 Mutarama 2016.

Aba bose mbere yuko batorerwa kuyora akarere ka Burera hari indi mirimo bari basanzwe bakora.

Uwambajemariya Florence

Mbere yuko atorerwa kuyobora akarere ka Burera yari asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mugore wubatse, afite imyaka 43 y’amavuko. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu iterambere (Developments).

Habumuremyi Evariste

Habumuremyi Evariste

Mbere yuko atorerwa kuba umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama wo muri ako karere.

Habumuremyi Evariste

 

Uyu mugabo wubatse, ufite imyaka 40 y’amavuko, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu burezi. Yabanje kwigishije mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Nyuma nibwo yabaye umuyobozi w’ishami ry’abakozi mu karere ka Burera mu gihe cy’imyaka ibiri. Yahavuye muri 2008 ahita ajya kuyobora umurenge wa Gitovu wo muri ako karere, muri 2015 yimurirwa  mu murenge wa Rugarama.

Habyarimana Jean Baptiste

 

Mbere yuko atorerwa kuba umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yari Perezida wa Njyanama yako karere.

Habyarimana Jean Baptiste

Habyarimana Jean Baptiste

 

Uyu mugabo wubatse, afite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi (Geography), yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR).

Habyarimana yari umukozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubutaka, aho yakoreraga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze. Yamaze imyaka 15 ari umurezi.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles