Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Abahagarariye abafite ubumuga basabwe guharanira uburenganzira bw’abo bahagarariye

$
0
0
Abatowe ngo ntibazatatira ababatumye 

Abatowe ngo ntibazatatira ababatumye

Abatowe basabwe guharanira uburenganzira bw’a

Abatowe basabwe guharanira uburenganzira bw’a

Abahagarariye abafite ubumuga batowe mu nzego zitandukanye mu Karere ka Karongi barasabwa guharanira ko uburenganzira bw’abo bahagarariye bwubahirizwa.

Ni nyuma y’amatora y’abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ndetse n’abahagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere ka Karongi cyabaye kuri uyu wa 25/02/2016, igikorwa cyabaye n’ahandi mu gihugu.

Bizimana Jenvier ukomoka mu Murenge wa Mubuga ati:”Abo twatoye tubatezeho byinshi, icyo tubifuzaho cyane ni uko barushaho kudukorera ubuvugizi, uburenganzira bw’abafite ubumuga bukubahirizwa, amategeko abagenga akubahirizwa.”

Nyiraneza Marthe, umwe mu bafite ubumuga ukomoka mu Murenge wa Gashari ati:”Abo twatoye twabatoye tubizeye, batugereho aho turi mu Mirenge no mu Tugari bumve ibibazo dufite, nabo badukorere ubuvugizi.”

Abatowe nabo biyemeje kutazatenguha ababatumye, babizeza ubuvugizi nk’uko babibasabye.

Mpamo Jazo ufite ubumuga bwo kutabona watorewe imibereho myiza ku rwego rw’Akarere ati:”Ndishimye cyane kugirirwa icyizere kuko kugira ubumuga bwo kutabona ntibivuga kutagira ubwenge, ubu rero ngiye gukorera abantoye ntitaye ku byiciro barimo.”

Ikindi abatowe guhagararira uru rwego bagarutseho, ni ikijyanye n’uburezi ku bafite ubumuga, icyiciro kikiri hasi mu gihugu bitewe n’uko akenshi usanga hasabwa ibikoresho byihariye kimwe n’abarimu babizobereyemo.

Mukamana Therese ufite ubumuga bw’amaguru, akaba yari asanzwe ahagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Karongi, niwe wongeye gutorerwa uyu mwanya.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles