Intore ziyemeje gukora ibikorwa bitandukanye
Intore ziyemeje gukora ibikorwa bitandukanye
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, arasaba ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze gushyigikira intore ziri ku rugerero no kubafasha gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe itorero.
Ibi akaba yarabisabye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere ka Ruhango urugerero ku cyiciro cya kabiri cy’Intore z’Inkomezabigwi tariki ya 27/01/2016.
Asobanura impamvu y’urugerero, uyu muyobozi yavuze ko ari ukugira ngo abatojwe bashyire mu bikorwa ibyo batojwe.
Akomeza avuga kandi ko gutangira urugerero ku mugaragaro ari igikorwa cy’ingenzi cyo “kwinjiza intore mu zindi”.
Asaba intore zigiye ku rugerero gukora ibikorwa bifatika, bibyara umusaruro ugaragara, bitari iby’umuhango gusa.
Bityo akaba abasaba kurangwa no kunoza ibikorwa biyemeje kugeraho muri aya mezi atandatu y’iki cyiciro cy’urugerero.
Ku rundi ruhande, uyu muyobozi akaba asaba ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze gushyigikikira intore mu bikorwa byazo kugira ngo umusaruro wabyo uzabashe kugirira umumaro intore ubwazo, abaturage n’Igihugu muri rusange.
Agira ati “Nagira ngo mbasabe gushyigikira intore ziri ku rugerero, kuko kuzishyigikira kwanyu ari ko kuzatuma bagera ku nshingano zabo”.
Ababyeyi bitabiriye umuhango wo gutangiza urugerero, bakaba baravuze ko biteguye kwegera no korohereza abana babo bagiye ku rugerero, kuko bazi neza ko ibyo bazakora aribo bizagirira akamaro.
Mu mihigo y’izi ntore harimo; kubakira abatishoboye, kugira isuku no kuyiteza imbere aho batuye, gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kwigisha abakuze gusoma kwandika no kubara, no guteza imbere imyitozo ngororamubiri n’imikino gakondo hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza.