Mu gihe gito gisigaye ngo uturere tumurike imihigo twesheje, mu karere ka Gakenke imihigo itatu yatumye baba abanyuma ubushize iracyari hasi.
Ni ibyatangajwe kuwa 10/Gashyantare/2016 ubwo ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwagiranaga ibiganiro n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke barebera hamwe uko imihigo yahizwe uyu mwaka irimo gushyirwa mu bikorwa mu gihe hasigaye amezi macye ngo imurikwe ku rwego rw’igihugu.
Imihigo ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwari bwatangaje ko iri kw’isonga mubyatumye baza inyuma mu mwaka wa 2014-2015 harimo umuhigo w’amazi, amashanyarazi ndetse na Biogaz.
Iyi mihigo ikaba ikomeje kubabera ihurizo kuko ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke akaba n’umuyobozi wako w’agateganyo Kansiime James yerekanaga uko imihigo yahizwe muri uyu mwaka wa 2015-2016 ihagaze, yavuze ko bagifite ikibazo gikomeye mu muhigo wa Biogaz, amashanyarazi, amazi, ibagiro ndetse n’umuhigo w’imbuto y’ibigori.
Ati “ibintu tubona biduteje ikibazo gikomeye, hari umuhigo wo gutubura imbuto dusanga uzaduteza ikibazo kuko RAB yajyaga ibidufashamo itabyitabiriye, ikindi n’umuhigo wa Biogaz aho twari twahize 180 tukabona ko ari challenge, ibagiro n’ikibazo cyuko biriya bikoresho bituruka hanze ariko rwiyemezamirimo yatwijeje yuko biri Magerwa agiye kubikurayo akabishira mu nyubako, ikindi n’ikibazo cy’amashanyarazi”.
Kimwe mu bibazo bituma umuhigo wa Biogaz utagenda neza ngo n’abaturage bagomba kuzazubakirwa batarimo kwishyura nkuko babisabwa bikaba aribyo bigikomeje kudindiza uyu muhigo, gusa ngo hagiye gukorwa ibishoboka kuburyo mu kwezi kwa gatatu hari ikizaba kimaze gukorwa nkuko byasobanuwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa batandukanye b’imirenge.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee, avuga ko hakurikijwe igihe gisigaye bigaragara ko hari imihigo myinshi idahagaze neza, akaba yabasabye gukoresha imbaraga kugirango batazasubira ku mwanya wanyuma mu kwesa mihigo.
Ati “turebye igihe gisigaye hari imihigo myinshi cyane mudahagaze neza, mwakabaye mwarashizemo imbaraga kugirango byihute vuba kuburyo biramutse ntagikozwe uriya mwanya mwawusubiraho”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke butangaza ko mungamba zafashwe harimo ko hari ikipe yashizweho kujya ikurikirana umuhigo kuwundi aho ukorerwa kugirango umwanya wa nyuma batazawusubiraho.