Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Huye: Biyemeje guhindura aho batuye bihereyeho

$
0
0
Huye: Biyemeje guhindura aho batuye bihereyeho

Abatozwa ubutore ngo bazaba intangarugero

Abanyeshuri 1800 bo mu Karere ka Huye barangije amashuri yisumbuye, nyuma yo gutozwa ubutore ngo bazahindura imibereho y’aho batuye bihereyeho.

Muri rusange, imihigo bahize ni iganisha ku gukangurira abaturanyi babo guhindura imyumvire no kwitabira gahunda za Leta zibaganisha ku kubaho neza.

Nka Chantal Umurerwa wari ukuriye intore 410 zo mu Mirenge ya Kinazi, Rusatira, Rwaniro na Ruhashya, agaragaza imihigo yabo ubwo basozaga itorero yagize ati “nk’intore z’Inkomezabigwi twiyemeje kuzakangurira abaturage guhuza ubutaka, gukoresha inyongeramusaruro, gukurikirana imihigo mu muryango, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, gukangurira ababyeyi gushyira abana mu ishuri …”

Na none ariko ngo nta wutanga icyo adafite. Ati “ijya kurisha ihera ku rugo. Ntabwo wajya kubwira umuntu icyo gukora ngo kimugirire akamaro nta rugero agufatiraho. Twebwe tuzabanza tube intangarugero.”

Ibi binajyanye n’ibyo umuyobozi w’Akarere ka Huye yabasabye agira ati “Mbere yo kureba iby’ahandi, hera iwanyu mu rugo. Data abanye ate na mama. Niba ari neza ukavivura, niba ari nabi ndakora iki kugira ngo bahinduke? Ko turi kunywa amazi mabi kandi yakabaye atetse? Ugashaka igisubizo. Ko tutari guhinga, abandi bari guhinga, inzara izatwica. Ugashaka igisubizo.”

Mu byo biyemeje gukora rero, ngo bazahera iwabo mu rugo, hanyuma banitegereze ibikenewe kugira ngo ubuzima bugende neza mu gace batuyemo.

Chantal Umurerwa ati “muri iyi minsi hariho ikibazo cya marariya yiyongereye, ahanini bitewe no kuba abantu batarara mu nzitiramibu: bamwe usanga barazubakishije urugo, abandi inzu z’inkoko. Nzakangurira abanturanyi kurara mu nzitiramubu .”

Gisa Rwigema bari kumwe muri Lycée de Rusatira na we ati “iwacu mu giturage hari ababyeyi batagirira isuku abana babo, bamwe ntibanitabire ubwisungane mu kwivuza. Nzabegera mbashishikarize gusukura abana babo, n’abatitabira mituweri mbereke akamaro kabyo.”

Fidélité Muguyeneza we ngo ahangayikishijwe n’uko mu gace atuyemo abantu banywa ibikwangari cyane bigatuma batiteza imbere. Ati “nzafatanya n’abatangiye urugamba rwo kubirwanya kugira ngo tubice burundu.”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles