Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gisagara: Gushima no kunenga mu muhigo bizahindura imikorere yabo

$
0
0

Gisagara: Gushima no kunenga mu muhigo bizahindura imikorere yabo

Hakazwa umutekano w’ubuzima, mu murenge wa Kansi hashyizweho gahunda yo gushima no kunenga abataresheje umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Umurenge wa Kansi wo mu karere ka Gisagara, wasanze byaba byiza abayobozi b’imidugudu yesheje neza umuhigo mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bakwiye kujya bashimwa mu ruhame ndetse n’itarawesheje, ba kagawa mu ruhame.

Gisagara: Gushima no kunenga mu muhigo bizahindura imikorere yabo

Jerome Rutaburingoga umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko bashyizeho gahunda yo kwambika amakanzu abayobozi b’imidugudu, uwabaye uwambere mu kwesa umuhigo akambikwa ikanzu y’umweru, uwabaye uwanyuma akambikwa ikanzu y’umukara.

Ibi Rutaburingoga ahamya ko bizatanga umusaruro mwiza kuko ngo uwambitswe ikanzu year ashimwa, azaharanira kuyigumana igihe cyose, abandi nabo bifuze kuyihabwa bamurebeyeho. Naho uwahawe iy’umukara agawa azarwana no kuyivaho.

Ati “Burya gushima no kugaya bigomba kugendana, kandi twizera ko iyi gahunda izatuma abayobozi bashyiramo imbaraga n’abaturage bakitabira gutanga umusanzu”

Aba bayobozi b’imidugudu Nteziryayo Samuel wambitswe ikanzu y’ishimwe isa n’umweru na Kayibanda Charles wambitswe ikanzu y’umukara agawa kutesa umuhigo, bavuga ko byabahaye buri wese mu kiciro abarwamo, gufata ingamba zijyanye no gushishikariza abaturage gutanga umusanzu.

Gisagara: Gushima no kunenga mu muhigo bizahindura imikorere yabo

Kayibanda ati “Icyifuzo cyanjye ni uko iyi kanzu yazava mu mudugudu wanjye, nzakora ibishoboka byose nshishikarize abaturage nyobora gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku buryo tutazongera kuyihabwa”

Hesron Hategekimana umuyobozi w’karere ka Gisagara wungirije ushinzwe  iterambere ry’ubukungu,agaragaza ko  abatuye aka karere mu gihe badafite ubwisungane mu kwivuza  bigoranye gutera imbere, icyo abasaba ni ugushyira imbaraga mu gutanga umusanzu.

Ati “Igihe umuntu adafite ubuzima bwiza, ananirwa kwivuza kubere kutagira mituweri ntashobora no gutera imbere kuko yaba yakoze ate se atari muzima? Ni twitabire gutanga umusanzu twese kandi ku gihe murebe ko tutazatera imbere”

N’ubwo uyu umurenge wa Kansi watangijwemo iyi gahunda yo gushima  no kunenga, hifashishijwe  amakanzu iy’umweru ku ndashyikirwa n’iyirabura ku bataresheje uwo muhigo,akarere kose ka Gisagara kageze ku mpuzandengo  ya 80 % mu bwitabire.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles