Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyamasheke: Nubwo habaye ibidasanzwe umutekano urasesuye – Meya Kamali

$
0
0

5a

5b

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buratangaza ko umutekano wifashe neza, nubwo mu minsi yashize habonetse ibintu bidasanzwe byawuhungabinyije.

Nyuma y’inama y’umutekano yateranye kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2015, ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko ibyaha byagabanutse mu karere n’ubwo hari abaturage baheruka gushaka kwambura imbunda polisi bigatuma hapfa babiri, ndetse abandi bakaza kwivugana umusirikare w’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien, avuga ko ibyaha byabaye bicye muri uku kwezi ugereranyije n’ukwezi kwabanje, ndetse akavuga ko umutekano usesuye mu karere kose kabone n’ubwo hari ibikorwa byabaye mu minsi yashize byatumye hagenda ubuzima bw’abaturage.

Agira ati “mu nama y’umutekano twasanze umutekano usesuye mu karere kose, ibikorwa byabaye bigatuma hari ubuzima bw’abaturage bugenda, byarabaye kandi twabifatiye ingamba, ni ibintu bibaho ahantu hari abantu benshi, gusa icyagaragaye ni uko ibyaha byagabanutse muri uku kwezi gushize”.

Umuyobozi w’akarere Kamali asanga igabanuka ry’ibyaha ryaraturutse ku kuba inzego z’umutekano zihura buri munsi mu cyo bita JOC (inama y’abashinzwe umutekano), bagafatira hamwe ingamba, bityo ibyaha bigakumirwa mbere y’uko biba.

Yagize ati “kuba hari inama ya JOc iba buri gihe bituma ababishinzwe bafata ingamba hakiri kare bityo ibyaha bimwe bigakumirwa hakiri kare, ku buryo twizera ko n’ibisigaye bizagabanuka cyane kuko twese tubishyizeho umutima”.

Kamali akomeza asaba abaturage bose ubufatanye kugira ngo umutekano urusheho gusagamba, batungira agatoki abayobozi n’inzego z’umutekano aho bakeka ko hashobora kubangamira umutekano.

Muri iyi nama y’umutekano abayobozi b’utugari bose bahinduriwe aho bakoraga, ibintu ubuyobozi buvuga ko biri muri gahunda yo kurushaho kunoza akazi kabo, gusa abenshi mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari batifuje kuvugira mu itangazamakuru, ntibanyuzwe n’iri hinduka.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles