Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Ruhango: Abanyonzi n’abamotari barasabwa uruhare rugaragara mu mutekano

$
0
0

Abanyonzi n’abamotari barasabwa uruhare rugaragara mu mutekano

Polisi ikorera mu karere ka Ruhango, irasaba abatwara ibinyabiziga bya moto n’amagare, gufata iya mbere mu kurwanya ibihungabanya umutekano w’abaturage.

Ibi polisi ikaba yarabisabye izi nzego, tariki ya 14/10/2015, mu nama y’umunsi umwe yateguwe na polisi ishami rya Ruhango, hagamijwe kungera ubufatanye hagati y’impande zombie, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano.

Abanyonzi n’abamotari barasabwa uruhare rugaragara mu mutekano

Umuyobozi wa Polisi ishami rya Ruhango, CIP Adrien Rutagengwa, akaba yibukije abanyonzi n’abamotari, kwibuka ko bari mu bantu bahura n’abantu benshi kandi b’ingeri zitandukanye, abasaba kuba maso bakajya bamenya abo batwaye abo aribo, kuko akenshi abahungabanya umutekano bifashisha za moto n’amagare.

Abasaba ko igihe cyose batwaye umuntu, bakabona bamufiteho ikibazo, ko bajya bahutira kubimenyesha inzego z’umutekano, mbere y’uko hagira ikibazo kivuka.

Abanyonzi n’abamotari, bakaba bemereye polisi imikoranire ya hafi, bagasaba ko igihe batunze agatoki, bajya barushaho gucungirwa umutekano kugirango hatagira inagaruka zibabaho.

Muri iyi nama kandi, abanyanzi n’abamotari, bakaba bibukijwe ko mu gihe cyo gushaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, bakwiye kuzajya bibanda mu gukoresha ikoranabuhanga, batiriwe bata imirimo yabo bajya gutonda imirongo.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ruhango, akaba yongeye kubihanangiriza mu kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakarangwa no kubahana igihe bitwaye, mu rwego kwirinda impanuka.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles