Ubuyobozi bw’umurenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bwamurikiye abaturage imihigo ya 2015-2016 maze nabo baboneraho guhiga ibyo bazakora.
Nyuma y’uko akarere ka Gakenke kaje kumwanya wa nyuma mu mihigo ya 2014-2015 hafashwe ingamba zikomeye zirimo no kumurikira abaturage imihigo y’ibyifuzwa kuzakorwa kuko aribo banyirayo maze nabo bakagira uruhare mu mihigo ibakorerwa.
Nubwo akarere ka Gakenke kari kabaye akanyuma mu mihigo y’umwaka ushize ariko umurenge wa Gakenke wari wabaye uwa mbere mu mirenge igize kano karere ukaba arinawo wabimburiye iyindi mu gikorwa cyo kumurikira abaturage imihigo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke Bisengimana Janvier avuga nubwo ari kunshuro ya mbere habaye igikorwa cyo kumurikira abaturage imihigo ariko bagiye kubigira umuco kuburyo bizajya bikorwa buri nyuma y’amazi atatu mu tugari na nyuma y’amezi atandatu ku murenge herekanwa ibyagezweho
Bisengimana kandi akomeza avuga ko bizabafasha kugirango abantu barusheho kumva ko imihigo ariyabo
Ati “ bikaba bizadufasha kugirango tumve ko imihigo ari iyacu batazongera kuvuga ngo imihigo niya mayor, na gitifu cyangwa umukuru w’umudugudu, ntabwo bikiri byo ahubwo twe twabihinduye imihigo nuy’urugo, nuy’umuryango, imihigo niya buri wese niyo mpamvu twayishize hano imbere”
Abaturage bakaba bahigiye imbere y’umukuru w’umudugudu nabo bahigira imbere y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari hanyuma ab’utagari nabo bahigira imbere y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yashimiye ubuyobozi bw’umurenge wa Gakenke ndetse n’abaturage kubera agashya bashize mu mihigo kuko mu mihigo yakorwaga bitabagaho kuburyo n’abazaga gusuzuma imihigo bageraga mu baturage abaturage babazwa bakavuga ko batayizi
Ati “turabashimira cyane kubera agashya mwashize mu mihigo ubundi mu mihigo twakoraga ntabwo iyi nkera y’imihigo yabagaho, ndetse n’abazaga gusuzuma imihigo bazaga bagera mu baturage bakavuga ko imihigo batayizi bigatuma n’amanota ahagendera. Ubu rero aka gashya mwakoze kagiye kuba iteka muri aka karere”
Uyu muhango ukaba wanaranzwe no gutangira mituweri abaturage 163 hamwe n’inka zagabiwe imiryango 31.