Umuyobozi w’akarere abimburira abandi mu kumena ibiyobyabwenge
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera Ku bufatanye Na Polisi y’igihugu, hasenywe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi 845 z’amafaranga y’uRwanda.
Litiro 1480 za Kanyanga, Litiro 4160 za Melasse yifashishwa mu guteka Kanyanga n’ibiro 43 n’udupfunyika 200 by’urumogi nibyo byasenyewe imbere y’abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, mu butumwa yahaye abaturage, yagarutse ku gihombo abashora imari mu biyobyabwenge bagira.
Yagize ati “binadindiza ubukungu bw’igihugu ndetse no kubabikwirakwiza kandi amafaranga bakoresha yakagombye kubateza imbere, kandi biza ku isonga mu guteza ibyaha, bityo nkaba nsaba abaturage guhuriza hamwe imbaraga mu kubirwanya”.
Ku ruhande rw’abaturage, na bo bemeza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri ku isonga y’ibyaha no guteza amakimbirane mu miryango bityo akaba ari uruhare rwabo mu kubihashya burundu nk’uko bivugwa na Muhire Juvenal.
“ usanga ababinyweye aribo baba barwana mungo zabo maze bagateza umutekano muke, ndetse ababinywa usanga biroha mubyaha nko gufata abagore ku ngufu”.
85% y’ibyaha bikunze kugaragara mu ntara y’uBurasirazuba biterwa n’ibiyobyabwenge, akenshi birimo urumogi ruturuka mu bihugu bya Tanzaniya na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ; ndetse n’inzoga z’inkorano zimwe zinakorerwa mu Rwanda nka Kanyanga n’izindi.
Icyakora umuvugizi wa Polisi mu ntara y’u Burasirazuba IP Emmanuel Kayigi, avuga ko kuba barongereye amashami ya Polisi mu mirenge byatumye indiri z’ibiyobyabwenge zivumburwa kurushaho bitandukanye no mu myaka yashije.
Ati “ aha nkaba ari naho mpera mvuga ko ibyaha byaterwaga n’ibiyobyabwenge bizagabanuka mu mwaka utaha wa 2016 kubera izo ngamba”.
Kuva mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka mu karere ka Bugesera, harabarurwa abafungiwe ibiyobyabwenge bagera ku 187.
Ingingo ya 593 na 594 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ufatwa akoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 na 500.