Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Ngororero: abaturage Banze ko ubukene bubabaho akarande

$
0
0
Ngororero: abaturage Banze ko ubukene bubabaho akarande

Imyubakire yari mu bigayitse nayo irimo gutera imbere

Abaturage n’abayobozi b’akarere ka ngororero ngo ntibashaka ko ubukene bwaba akarande cyangwa umurage, aho ngo bagamije gukira nk’ababatanze iterambere.

Nk’uko bigaragara mu mihigo mishya y’aka karere, 38% by’abaturage nibo bazaba bari munsi y’umurongo w’ubukene mu mpera z’uyu mwaka. Icyizere ngo ni cyose ukurikije aho akarere kavuye n’aho kageze nk’uko bigaragazwa n’intambwe kagiye gatera kuva muri 2010 kugeza 2015, aho aho abari munsi y’umurongo bari 55%:

Ngororero: abaturage Banze ko ubukene bubabaho akarande

Gukorera hamwe nk’ikipi bitanga umusaruro mwiza, naho abaturage ngo bibona mu buyobozi

Sibomana Innocent umuturage wo mu murenge wa Hindiro avuga ko mbere babagaho mu bukene bukabije kandi urugo kurundi ngo wasangaga rufite ibibazo. Avuga ko nubwo bitarakemuka, ariko ngo ikizere ari cyose kubera umuvuduko w’iterambere bariho.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Emmanuel Mazimpaka, avuga ko intwaro zo kurwana uru rugamba ngo zirahari. Muri zo hari guhuza ubutaka, kongera umusaruro, gukoresha inyongera musaruro,  guha imbaraga amatsinda ya twigire muhinzi, kongera ubuso buteye ho urutoki no kuvugurura urusanzwe.

Hari kandi kongera ubuso bw’icyayi n’ikawa ibihingwa byera cyane muri aka karere, kongera imbaraga muri gahunda ya girinka, kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda 3, kongera umubare w’ingo zifite amashanyarazi, amazi na biogaz,  kongera imirimo itari iy’ubuhinzi (off farm jobs), kurengera ibidukikije,  kunoza ireme ry’uburezi n’ibindi.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu turere twagiye tugaragaramo ubukene bukabije no kudindira mu iterambere. Ibi byatumye umukuru w’igihugu yongera miliyari 1.2 ku ngengo y’imari yako ya buri mwaka mu kugafasha kwihuta mu iterambere.

Perezida w’Inama njyanama y;aka karere Emmanuel Bigenimana avuga ko ibyo ngo bituma abaturage n’abayobozi bakora cyane ngo batazatererana umukuru w’igihugu ubutayeho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles