Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyamagabe: Amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere agiye kongerwa

$
0
0

010

Akarere karatangaza ko amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere, hafashwe ingamba z’uko yakongerwa ugereranije n’agenewe ibikorwa by’ubuzima busanzwe bw’akarere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa 3 Nzeli 2015, ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje ko bwafashe ingamba mu kuziba icyuho kigaragara hagati y’amafaranga y’ingengo y’imari agenewe ibikorwa by’iterambere nakoreshwa mu buzima busanzwe bw’akarere.

Mu nama yo kuwa 27 Kamena 2015 yari igamije kumurika uko ingengo y’imari yakoreshejwe mu mwaka wa 2014-2015, byagaragaye ko 8,107,457,387 ariyo yakoreshejwe mu bikorwa by’iterambere ugereranije na 12,744,614,452 yakoreshejwe mu buzima bw’akarere.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe, Jean Pierre Nshimiyimana yatangaje ko nyuma yo gusanga ingengo y’imari igenewe ibikora by’iterambere ari nke hari ingamba zo kuyongera.

Yagize ati “mu bigaragara ingengo y’imari ijya mu mishahara y’abakozi, abarimu, abaganga n’ibindi bikorwa kuburyo ujanishishije ingengo y’imari ijya mu bikorwa by’iterambere ariyo nkeya, ingamba zihari ni zo kuyongera dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu.”

Yakomeje avuga ko biciye mu mishinga itandukanye akarere gahuriweho n’ibigo n’abafatanyabikorwa batandukanye ibikorwa by’iterambere biziyongera.

Yagize ati “Hari imishinga dukora dufatanyije n’abafatanyabikorwa ikaza yunganira ibindi bikorwa by’iterambere kugira ngo ya ngengo y’imari ijyanye n’iterambere yiyongere.”

Kuri ubu ngo akarere gafite umushinga ujyanye n’iterambere, uzaterwa inkuna na FONERWA, kagahabwa asaga miriyari 2 z’amafaranga y’U Rwanda, bityo bigatuma cya cyuho kigenda kigaragara kivamo.

Ibibazo byagaragaye cyane bikaba byibanze ku iterambere ry’aka karere n’ubwo kateye intambwe mu mihigo ariko kagikeneye kwiyubaka kuko usanga hari byinshi abaturage bagikeye kugezwaho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles