Abatuye mu murenge wa Mukarange mukarere ka Kayonza ngo bahangayikishijwe n’abajura babiba bapfumuye amazu, bagasaba inzego z’ubuyobozi kugira icyo zibikoraho.
Nta kwezi gupfa gushira hatumvikanye umuturage wibwe muri uwo murenge nk’uko abawutuyemo babivuga. Benshi mu bamaze gukorerwa ubujura bavuga ko batazi uko abo bajura biba kuko kenshi bacukura inzu bagera imbere bagatwara ibikoresho by’agaciro cyane cyane za televiziyo.
Igitangaza abo baturage ngo ni uko abo bajura bacukura inzu bakageza n’aho batwara ibintu byose biri mu nzu kandi ba nyirabyo ntibabimenye nk’uko Iradukunda Sylvain bamaze kwiba inshuro ebyiri abivuga.
Ati mu kwezi gushize baraje bamena ibirahuri by’amadirishya y’inzu batwara ibintu byari hafi y’amadirishya. Ejo bundi bwo baraje baracukura batwara utuntu twose twari muri salo”
Abo baturage bavuga ko batagisinzira kuko basigaye barara bicaye bacunganwa n’abajura ijoro ryose, ariko ngo bakababazwa n’uko uwo bafashe bamukekaho ubujura bamushyikiriza polisi ikongera ikamurekura.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange Murekezi Claude avuga ko icyo kibazo ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’inzego z’umutekano bagiye kugihagurukira, ariko akanasaba abaturage gutanga amakuru igihe cyose hari aho bakeka umujura.
Bumwe mu buryo buzakoreshwa ngo ni ugusaba abaturage bakavuga abantu bakekaho ubujura, abazagaragara ku rutonde inshuro nyinshi bakazakosorwa.
Murekezi ati “Mwebwe tuzabasaba mutubwire abantu bose mukekaho ubujura, ubwo uzabona amajwi menshi tuzamubaza impamvu atorwa kandi atiyamamaje dushake uburyo twamugorora”
Hari abafataga umujura bagashaka kumwihanira bavuga ko “n’ubundi nibamugeza kuri polisi azahita arekurwa” bigatuma bashaka kubanza kumwihimuraho mbere y’uko bamushyikiriza inzego z’umutekano.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange avuga ko nta muturage ufite uburenganzira bwo kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe.
Gusa na none kimwe mu bishobora guca ubwo bujura ngo ni uko abaturage bajya birinda gucumbikira umuntu wese batazi, kuko “hari igihe umuntu agera mu gace runaka yiyise umupagasi nta n’ahantu na hamwe abarurirwa hashira iminsi mike agatangira kwiba abo yasanze”