Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buributsa abaturage ko guhigura imihigo y’ingo aribyo bizamura akarere bukabasaba kongera imbaraga muri uyu mwaka 2015-2016.
Nk’uko ku ntangiriro y’umwaka w’umuhigo akarere gasinya amasezerano y’umuhigo ku rwego rw’igihugu, imiryango nayo isinyana imihigo n’umuyoboi w’umudugudu ituyemo. Iyi mihigo y’ingo iyo yahiguwe neza umudugudu urazamuka, ukazamura akagari akagari kakazamura umurenge, imirenge iyo iteye imbere akarere kose kaba gateye imbere.
Uretse kandi iri terambere muri rusange, abaturage ku giti cyabo bemeza ko iyi mihigo y’ingo igenda ihindura byinshi mu mibereho yabo, aho usanga baragerageje kenshi kuzamura imiryango yabo bikabananira ariko aho batangiriye guhiga mu miryango bakagera ku byo biyemeje.
Nyanira Venuste utuye mu kagari ka Bukinanyana umurenge wa Musha ati “Iyo imihigo y’imiryango itaza nta terambere nari kuzageraho iwanjye, ibintu narabugaga kubikora bikaba ibindi, ariko aho dusigaye twiyemeza tukanabisinyira biduha imbaraga no kubyitaho kurusha, tukabigeraho”
Ibi rero nibyo umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi agarukaho agasaba abaturage kongera imbaraga muri uyu mwaka w’imihigo batangiye, ibyo biyemeje bakabigeraho ndetse bakanarenza aho bishoboka.
Karekezi avuga ko igihe cyose ku ntangiriro y’umwaka w’imihigo, buri rugo ruba rukwiye kwicara umuryango wose ugahuza ibitekerezo ku byo bifuza kugeraho kandi bagaharanira gukora buri gihe ibyisumbuye ku byo bahize mu gihe cyashize. Bagomba gufatanya muri urwo rugendo kugirango mu byo biyemeje hatazagira igipfa.
Ati “Akarere ni abaturage, iyo bateye imbere akarere kaba gateye imbere, icyo rero tubasaba ni uguhiga byisumbuyeho kandi bakabikorera bakabigeraho maze bakizamura bakazamura n’akarere”
Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa 12 mu mwaka w’imihigo 2014-2015, karifuza kongera kugaruka mu myanya y’imbere muri uyu mwaka cyane ko kasubiye inyuma kuko mwaka wabanje wa 2013-2014 kari kaje ku mwanya wa 7.