
Urubyiruko rwibumbiye muri za koperative zitwara abantu, mu karasisi mbere yo gutanga ibitekerezo byabo
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo, ruvuga ko kuva Perezida Kagame yatangira kuyobora u Rwanda amaze kurugeza ku bikorwa byinshi by’iterambere, muri ibyo bikorwa uru rubyiruko rwishimira harimo kuba ngo rwabashije kujya mu mashuri ndetse bakaba barabashije kwihangira imirimo barwanya ubukene.
Bahereye kuri ibyo, urubyiruko rwo muri uyu murenge narwo rurasaba ko Itegekonshinga ryavugururwa mu ngingo yaryo ya 101, kugira ngo bongere bitorere Nyakubahwa Perezida kagame, kuko badashaka kumuhara kandi ngo hari byinshi bari bakimutegerejeho.
Mutabazi Calxte, ahagarariye urubyiruko rwo mu murenge wa Gasange, avuga ko uretse n’ibyo bamaze kugeraho mu iterambere ryabo, ngo Perezida Kagame bamubona nk’urumuri rwabo ruzahora rubamurikira muri gahunda zabo zose zo mu gihe kizaza, bakaba batifuza kumurekura.
Agira ati:” Hamwe n’urubyiruko mpagarariye, ibyo dushingiraho dusaba ko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yakongera kwiyamamariza izindi manda ni byinshi ntabwo twabirondora ngo tubirangize, gusa twebwe icyo tumusaba ni uko yatwemerera agakomeza kutubera ikitegererezo.”
Ikindi uru rubyiruko rushima ni uburyo Perezida wa Repuburika yabakuye mu mihanda, abenshi bakaba barabashije kwibumbira muri za koperative nyuma yo gukurikirana amasomo y’imyuga, ndetse bagahabwa n’inkunga na Leta y’Ubumwe ingana na 50% mu rwego rwo gutangira imishinga ibyara inyungu.