Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Ngororero : Bakeneye kwigishwa indangagaciro z’ibanze n’izihariye mu karere

$
0
0

Bamwe batuye akarere ka Ngororero bagaragaza ko batarasobanukirwa icyo aricyo indangagaciro nyarwanda zaba i’zibanze abanyarwanda bahuriyeho bose cyangwa iz’ihariye akarere kifuza ko ziranga abagatuye.

Mu gihe hashize ukwezi kwahariwe indangagaciro nyarwanda kwatangiye kuwa 1 kukageza kuwa 30 Kamena 2015, mu karere ka Ngororero haracyari abaturage barimo abato n’abakuze batarasobanukirwa izo ndangagaciro mu gihe zigomba kubaranga buri munsi, bakaba basaba ko hakongerwa imbaraga mu kuzibasobanurira.

Ngororero : Bakeneye kwigishwa indangagaciro z’ibanze n’izihariye mu karere

Nshimiryo Emmanuel, ufite imyaka 30 avuga ko aziko indangagaciro ari ukwizigama ugatera imbere gusa. Ibi abihuriyeho n’abandi benshi bari mu byiciro bitandukanye usanga batazi indangagaciro z’ibanze n’izo bihariye mu karere kabo. Icyo bose bahuriraho ni ukwiteza imbere nk’indangagaciro ngo bumva iruta izindi.

Mu gihe abantu bakuru cyane cyane ababyeyi basabwa kurera abana babo babatoza indangagaciro nyarwanda, usanga nabo batarazimenya. Mukakarangwa Claudine, umubyeyi ufite abana 5 avuga ko atakwigisha ibyo atazi kuko ataramenya izo ndangagaciro ariko ngo afite inyota yo kubisobanurirwa.

Ngororero : Bakeneye kwigishwa indangagaciro z’ibanze n’izihariye mu karere

Ibigo by’amashuli byafashe iya mbere mu gushyiraho indangagaciro na kirazira

Umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe imiyoborere myiza, Mupenzi Esdras nawe yemeza ko hari abaturage bataramenya indangagaciro ngo babe babasha kuzirondora uko zikurikirana. Avuga ko ibyo biterwa n’urwego rw’imyumvire abatuye aka karere bafite, ariko ko zigishwa mu nama zitandukanye zihuza abaturage.

Ngororero : Bakeneye kwigishwa indangagaciro z’ibanze n’izihariye mu karere

Avuga ko gahunda yo kwigisha indangagaciro izahoraho kugeza buri muturage abyiyumvisemo. Mupenzi avuga kandi ko mu kwezi kwahariwe indangagaciro, mu karere ka Ngororero abaturage bubakiye bagenzi babo ubwiherero (imisarani) 500, mu rwego rwo kwimakaza isuku. Hanatowe abarinzi b’igihango kuva mu midugudu kugera ku karere.

Asaba abatuye akarere ka Ngororero kujya bubahiriza bakanakurikirana gahunda ubuyobozi bubagezaho kugira ngo he kugira usigara inyuma nkuko bimeze ku batarasobanukirwa n’indangagaciro nyarwanda. Muri aka karere, ibigo by’amashuli nibyo byafashe iya mbere mu gushyiraho indangagaciro zihariye ababigana bagenderaho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles