Abaturage batuye umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngoma,mu biganiro bagiranye n’abadepite aho babahaga ibitekerezo ngo ingingo ya 101 izahinduke bakomeze kwitorera perezida Kagame,abaturage basabye ko abo birirwa barega mu nkiko bavuga ko ritahinduka,bamanuka mu baturage bakabibemeza kuko ngo aribo babifitiye uburenganzira bwo kutarihindura.
Ibi abaturage babivuze nyuma yo kumva amakuru yuko ishya rya “green Party” ngo ryaregeye urukiko rw’ikirenga rusaba ko ingingo ya 101 ihuza perezida kurenza manda ebyili itahinduka,mu gihe aba baturage bo bavuga ko bashaka ko ihinduka bagakomeza gutora Kagame akabayobora.
Aba baturage bavuga ko imitima yabo itarajya mu bitereko kuko ngo kuba hari abavuga ko bareze mu nkiko bashaka ko ingingo ya 101 itahinduka,ariko aba baturage bashimangira ko guhindura itegeko nshinga ari ibyabaturage kuko ari nabo barishyiraho bityo ko niridahinduka batazongera gutora abadepite.
Abaturage batandukanye bagiye batanga ubuhamya bwuko perezida Kagame yakoze ibintu bidasanzwe ndetse bamwe bavuga ko yashyizweho n’Imana ko ataribo bamukuraho,kuko ibyo yakoze ngo nta muntu ubwe yabyishoboza atari Imana yatabaye u Rwanda.
Umuturage witwa Sibomana mu ijambo rye yavuze ko mu cyaro aho atuye mu murenge wa Rurenge ntawigeze arota ko hagera amashanyarazi ariko ngo ubu baracana kubera Kagame n’ubuyobozi bwe bwiza.
Uyu muturage yikomye abavuga ko bareze leta mu nkiko basaba ko itegeko nshinga ritahinduka ingingo yaryo ya 101 isaba perezida kutarenza manda ebyili,maze asaba ko ngo aho kujya mu nkiko bagakwiye kuza mu baturage kuko aribo barishyizeho banafite ububasha bwo kurikuraho.
Nyambara Grace umukecuru w’imyaka irenga 70,we yavuze ko yabaye mu bindi bihugu bitari u Rwanda imyaka myinshi ariimpunzi ariko ko atigeze abona umuyobozi nka Kagame ,wahaye inka abanyarwanda ,akabunga bari bavuye muri Jenoside yakorewe abatutsi,ndetse agakuraho agasumbane ,itonesha na Ruswa.
Yagize ati” Nabaye mu mahanga ndi impunzi,nabonye ubuyobozi butandukanye ariko sinigeze mbona umuyobozi nka Kagame. Kagame yunze abanyarwanda abaha inka,n’ibindi njyewe mbona yayobora ubuziraherezo na manda zigakurwaho.”
Mu baturage bose bahagurutse ngo bagire icyo bavuga ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga,nubwo byari byemewe ko nutemerako rihinduka yabivuga akanavuga impamvu abibona atyo,ntanumwe wabonetse wasabye ko ritahinduka ahubwo abahagurutse bose bavugaga ko ryahinduka perezida Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda kuko babona ashoboye kandi yabagejeje kuri byinshi mugihe gito.
Mukandera Iphygenie,umwe mu badepite batatu(Nkusi Juvenal,Kayitesi Liberate) bari bitabiriye ibi biganiro,mu ijambo rye yavuze ko ibitekerezo abaturage batanze byose babyanditse ko ntacyabisobye ndetse anabibasubiriramo muri make. Uyu mudepite yabasezeranije kuzabatumikira ndetse abizeza ko kugirango iri tegeko rihinduke bizaturuka ku bushake bw’abanyarwanda nta gusa.
Abadepite munteko ishinga amategeko nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda barenga miliyoni eshatu,n’ibihumbi 700,bandikiye inteko ishinga amategeko basaba guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ibuza Kagame kongera kwiyamamaza,abadepite bari kuzenguruka imirenge yose y’igihugu bakusanya ibitekerezo by’abaturage ngo bizahurizwe hamwe maze ubwiganze bube aribwo bukurikizwa.