Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje bamwe mu bakozi b’akarere ka Ruhango tariki ya 21/07/2015, n’imiryango mpuzamahanga 21 itegamiye kuri leta ikorera muri aka karere, Twagirimana Epimaque, Umuyobozi wungirije mu karere ka Ruhango, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko hari bamwe mu bafatanyabikorwa bataranoza neza igenamigambi.
Iyi nama yari igamije gukora isuzuma ry’ibikorwa byagezweho, ibitaragezweho ndetse n’imbogamizi abafatanyabikorwa bahuye nayo yatumye bimwe mu bikorwa byimurirwa mu wundi mwaka.
Twagirimana, avuga ko hari bamwe mu bafatanyabikorwa bakora ibikorwa batagendeye kuri gahunda y’iterambere ry’akarere kandi ari ryo ubuyobozi bw’akarere bushingiraho mu kwesa imihigo baba baremereye abaturage, bafatanyije n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta bakorera imirimo yabo hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Ruhango.
Uyu muyobozi avuga ko bakoranye umwiherero n’abafatanyabikorwa ugamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’akarere n’abafatanyabikorwa, ariko ugasanga hari bamwe mu bakoze batabishyira mu bikorwa kubera ko hari amafaranga baba barateganyije mu ngengo y’imali yabo, umwaka ukarangira adakoreshejwe igikorwa kikagumaho.
Gusa uyu muyobozi yirinze gutunga agatoki, bamwe mu bakozi b’iyi miryango mpuzamahanga, batanoza neza igenamigambi, ahubwo ashimira imwe mu miryango mpuzamahanga, yakoze ibikorwa by’indashyikirwa byazamuye imibereho y’abaturage, mu buhinzi, ubworozi ndetse n’uburezi.
Ndagijimana Paul, Uhagarariye umuryango mpuzamahanga wo kurwanya inzara “Food For the Hungry International” mu karere ka Muhanga na Ruhango, avuga ko mu mirenge ibiri yo mu karere ka Ruhango uyu muryango ukoreramo, bateganya mu ngengo y’imali yabo miliyoni 100 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka ibyumba by’amashuri, n’ubwiherero, kugura amafumbire n’imbuto nziza, ndetse no kwishyurira amafaranga abanyeshuri baturuka mu miryango ikennye.
Burezi Eugène, Umunyamabanga Uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Ruhango, avuga ko nyuma yo gukora isuzuma ry’imihigo, bamanuka bakajya kureba niba ibikorwa bateganyije bihura nukuri kugirango aho bibeshye hakosorwe.